Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,kuri uyu wa Gatanu tari ya 10 Kamena 2022, rwasoje amahugurwa yari amaze iminsi ahabwa abakozi ba RIB,Polisi y’Igihugu,Urwego rushinzwe ubutasi ku Mari ndetse n’ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Amwe mu masomo yatanzwe yibanze ku mikorere n’imikoranire ya Polisi Mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’iby’iterabwoba.
Umuyobozi ushinzwe iperereza ry’ibyaha muri RIB, Karake Peter, yavuze ko aya amahugurwa azafasha abahuguwe mu gutahura no guhanahana amakuru hagamijwe gutahura abanyabyaha.
Yagize ati “Aya mahugurwa azafasha abagenzacyaha gutahura cyangwa guhanahana amakuru ku ikoranabuhanga ryashyizweho na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), rikoreshwa ku Isi yose ku banyabyaha bambukiranya imipaka, baje guhungabanya ubukungu,iciruruzwa ry’abantu ndetse n’intwaro.
Bize ukuntu bayahererekanya, bize ukuntu bayatahura, batojwe ukuntu bayakura muri Mudasobwa kugira ngo batahure abo banyabyaha, bashobora kuza mu gihugu cyacu cyangwa bakoze ibyaha mu bindi bihugu , bakaza kubikora na hano iwacu cyangwa kuhihisha.”
Uyu muyobozi yavuze ko ubu buryo bwari busanzwe bukoreshwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ariko ko kubongerera ubumenyi bizafasha kurushaho kurwanya ibyaha.
Avuga ko iyo umuntu ufite ibyo ibyaha akurikiranyweho mu rwego mpuzamahanga maze amakuru agashyirwa muri iyo sisiteme(systeme) y’ikoranabuhanga, atahurwa vuba ku bufatanye n’ibihugu.
Yagiriye inama abantu bijandika mu byaha byambukiranya imipaka, agira ati “Ni ukubabwira y’uko dushyize hamwe n’ibihugu byo mu muryango wa Interpol cyangwa se ibyo muri aka Karere,ntaho bafite aho bihisha.”
- Advertisement -
Ngarambe Antoine,ushinzwe imikorere ya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu rwego rwa RIB ,yavuze ko mu gutanga aya mahugurwa hari hagamijwe kunoza no kongerera ubumenyi bushya abakozi mu gutahura abanyabyaha hifashijwe ikoranabuhanga.
Yagize Ati “Twashakaga ngo tunoze ubumenyi ,duhugure bashya ku buryo iyo sisiteme(systeme) tugiye kuyishyira mu bigo bitandukanye nabo bajye birebera,bajye bashakisha amakuru y’abo bakekaho ibyaha.”
Yakomeje agira ti “Iyo sisiteme ntabwo ari ibigo byose biyizi, biyimenyereye,kwari ukugira ngo inzego zitandukanye ,zibuke y’uko hari ibikoresho hari uburyo,hari imiyoboro ihari yabafasha kugira ngo bakurikirane abanyabyaha”
Nyuma y’aya mahugurwa, abahuguwe bahawe umukoro wo kuzakora urutonde rw’abashakishwaga mu buryo busanzwe maze rushyirwe muri iryo koranabuhanga kugira ngo n’abo hirya no hino bamenye ko bashakishwa.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 21 bakora mu nzego zifite aho zihuriye no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW