Abanyeshuri ba IPRC Huye basabwe kwirinda kuvuga amagambo apfobya jenoside

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya IPRC Huye mu Karere ka Huye basabwe kwirinda kuvuga amagambo apfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho Ubuyobozi buvuga ko hari ababa bari mu kabari bari kunywa inzoga bakavuga ko bari “kwibuka bisana”.

Urubyiruko rurasabwa kwirinda kuvuga amagambo apfobya jenoside yakorewe abatutsi

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri kaminuza ya IPRC Huye Ubuyobozi bwa IPRC Huye bwasabye abanyeshuri biga muri iyi kaminuza kwirinda kuvuga amagambo apfobya jenoside.

Umuyobozi w’ishuri Lt.Col.Dr TWABAGIRA Barnabe avuga ko Urubyiruko rw’iki gihe hari igihe ruzana imvugo ruzi ko ruri gukina ariko bidakwiye.

Ati “Iyo umuntu avuga ngo twibuke twiyubaka undi akavuga ngo twibuke twisana, ni ukuvuga ngo mu by’ukuri baba bagiye kwitiranya imvugo.”

Lt.Col.Dr TWABAGIRA akomeza avuga ko imvugo nziza ari “Ukwibuka Twiyubaka” hakorwa ibikorwa byiza bifitiye akamaro abandi nawe bikakakugirira kuko uba unazamuye igihugu mu buryo bwose.

Kaminuza yagabiye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi inka

Bamwe mu banyeshuri biga muri IPRC Huye bavuga ko hari urubyiruko bagenzi babo rukoresha imvugo zo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwitwa Kwizera Jean Damascene wiga mu mwaka wa mbere yagize ati “Hanze aha hari urubyiruko rukoresha imvugo zipfobya jenoside yakorewe abatutsi 1994 cyane byumvikana mu rubyiruko rutarabasha kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda, ariko nkeka ko na bo babikora batazi impamvu uko iminsi igenda yicuma buri wese arushaho kugenda asobanukirwa bigenda bishira.”

Masengesho Eva wiga mu mwaka wa gatatu avuga ko ari ubwa mbere yumvise ko hari urubyiruko rushobora Kuba rujya mu kabari rukavuga ko ruri “kwibuka rwisana”.

Ati “Niba bahari bakwiye kwikosora bakajya bavuga ngo twibuke twiyubaka.”

- Advertisement -

Perezida wa IBUKA mu karere ka Huye Siboyintore Theodat avuga ko urubyiruko rukoresha imvugo ya twibuke twisana bidakwiye kuko ari ugupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Birakwiye ko babireka kuko banabihanirwa.”

Mu Kaminuza ya IPRC Huye harererwamo abanyeshuri 1507 mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 ryari ishuri rya gisirikare ari nabo bigagamo kuburyo abo basirikare bagiye mu baturage bica abatutsi, iyi kaminuza ikaba yaremeye Inka uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 utishoboye.

Ubuyobozi bwa IPRC Huye busaba Urubyiruko kutavuga amagambo apfobya jenoside yakorewe abatutsi

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye