Muhanga: Abagizi ba nabi batwitse imodoka yafashaga abarwayi

Abantu bataramenyekana mu Karere ka Muhanga, batwitse imodoka y’Ibitaro byigenga byitwa Peace Polyclinic, Polisi ivuga ko yatangiye gukora iperereza.

Umuyobozi Mukuru w’ibi Bitaro mu Karere ka Muhanga, Dr Norbert Ngadjole Lonu Norbert , avuga ko iki kibazo cyabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru gishize.

Dr Ngadjole akavuga ko abayitwitse bayisanze muri Parking barayishumika barangije basiga irimo gushya baragenda.

Ati “Ababikoze ni abagome kuko iyi modoka ni yo yafashaga abarwayi.”

Avuga ko muri ibi bitaro bahafite abazamu babiri baharara bakahirirwa, akavuga ko batanze ikirego kuri Polisi bakaba bategereje ibizava mu iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemereye UMUSEKE ko bakiriye ikirego iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.

Umuyobozi w’iyi Polyclinique avuga ko hari indi modoka y’Ibitaro yari itangiye gushya baza kuyizimya.

Cyakora bamwe mu bakozi ba Polyclinic Peace babwiye UMUSEKE ko hari abakekwa kuko hari abo babonye muri ayo masaha bahazerera.

Abaguzi ba nabi batazwi batwitse imodoka

- Advertisement -
Imodoka yahiye irakongoka

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.