Abanyeshuri ba Kaminuza basabye ubufatanye n’Uturere mu gukorera igihugu cyababyaye

RUSIZI: Abanyeshuri bibumbiye mw’Ihuriro ryitwa DUSAF basabye ubuyobozi bw’Uturere guha agaciro abanyeshuri biga muri Kaminuza no kubaha urubuga mu kubafasha mu bikorwa by’iterambere birimo kurwanya ruswa n’akarengane.

Abanyeshuri bifatanyije n’Akarere ka Rusizi mu muganda wo kurwanya isuri bacukura imirwanyasuri.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 abanyeshuri 32 biga muri Kaminuza y’uRwanda Ishami rya Huye  bavuka mu karere ka Rusizi n’inshuti zabo bibumbiye  mu muryango Uhuza Abanyeshuri ba Kaminuza Baturuka mu Karere Kamwe uzwi nka DUSAF bakoze urugendo rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Rusizi.

Ni urugendo rwakozwe mu Mirenge ya Kamembe, Nyakarenzo na Mururu, basabye ubuyobozi bw’aka karere kimwe n’utundi Turere kubaha agaciro, bakemera gukorana nabo mu bikorwa byo kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Gerard Nsengumuremyi ni umunyeshuri muri Kaminuza y’uRwanda Ishami rya Huye yavuze ko leta ibafasha mu buryo bwo kwiga, nabo bazirikana ko hari abakeneye gufashwa mu bikorwa bitandukanye bisaba imbaraga z’amaboko n’ibyo kurwanya ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.

Ati” Dukora ibikorwa bitandukanye nk’atwe abanyeshuri twahisemo kuba twatanga umusanzu wacu, ushobora gutangira ufashwa bikarangira nawe ufasha.”

Bagabo Derick umunyeshuri muri kaminuza y’uRwanda muri iki gikorwa yaje ahagarariye Ubuyobozi bwa Kaminuza, yavuze ko Kaminuza ifite ubushake bwo gushyigikira abanyeshuri baturuka mu Turere twose mu bikorwa bitandukanye birimo kurwanya ruswa.

Mu butumwa bwa kaminuza yavuze ko basaba ubuyobozi bw’Uturere guha agaciro izi gahunda z’abanyeshuri.

Ati “Kaminuza ifite ubushake, abanyeshuri bafite ubushake, twebwe nk’urubyiruko turiteguye gukorera igihugu  mu Turere duturukamo, turasaba ubayobozi b’Uturere kutumenya n’ubwo bushake buhari.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwavuze ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu biteguye ubufatanye narwo.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yagize ati “Tugiye gutangiza gahunda agatoki ka ruswa iki gitekerezo cy’urubyiruko twakishimiye, igihe n’iki twari twaratinze kubakoresha, tugomba kubiyegereza nabo bakatwegera tugafatanya muri gahunda za leta.”

Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’uRwanda Baharanira kurwanya ruswa n’akarengane (APNAC ) baherutse gusaba ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi gutanga serivisi izira indakuzi na ruswa.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2020-2021 yagaragaje ko Akarere ka Rusizi kaje mu Turere 12 twanyuma tudatanga raporo y’uko guhera mu Kagari kugeza ku rwego rw’Akarere barwanya ruswa.

Hakozwe urugendo rugamije kurandura ruswa n’akarengane mu Karere ka Rusizi

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi