Abatoza b’abana babarya amafaranga babizeza ibitangaza

Ubusanzwe abatoza abana barimo ingimbi n’abangavu, usanga ari bo baba bahanzwe amaso nk’abashobora gutanga umusanzu mu Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu runaka.

Bamwe mu bana basabwa amafaranga bizizwa ibitangaza

Iyo ugeze mu Rwanda, uhasanga ibinyuranye n’uko ahandi bigenda kuko abatoza abana usanga bafite ubumenyi budahagije, abandi bafite ubushobozi buri hasi mu bijyanye n’imibereho ariko ahandi si ko bigenda.

Umwe mu ngimbi zikina ruhago mu Rwanda mu Akarere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi, yagaragaje ko ababatoza mu makipe y’abato, hari ababasaba amafaranga bakabizeza ibitangaza nyamara bidashoboka.

Uyu mwana uvugana agahinda kenshi, yasobanuye uburyo hari umutoza wamubeshye kuzamufasha akagera mu ikipe y’Igihugu y’Ingimbi ndetse akamwaka amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw nyamara umubyeyi w’uyu mwana ari mu buzima bubi.

Amajwi UMUSEKE ufite, yumvikanamo izina ry’uwo mutoza watse umwana atoza amafaranga, nyamara ari we wagakwiye kuba amurwanira ishyaka kugira ngo amufashe gutera imbere.

Ati “Njye mbana na mama wanjye gusa. Aba ashakisha ubuzima biciye mu […]. Hari umuhungu nkunda kuba ndi iwabo wambwiye ko atozwa na […] mu Irerero atoza. Nanone kugira ngo mpure na […] hari umuhungu wakoraga mu ivuriro hano muri pharmacie akaba yaraturutse i Rubavu aje gukorera hano iruhande rwo mu rugo.”

“Uwo muhungu akaba afite murumuna we yahaye […] ngo amutoze. Sinzi […] Académie atoza. Uwo muhungu ampuza nawe ngo nzashaka umuntu aduhuze na […] anshakire Académie. Bigenze bityo, uwo muhungu mba iwabo baravugana, aramubwira ati rero uyu muhungu ntoza mukuru we yampaye ibihumbi 100 Frw, ngo none agiye kumpa andi ibihumbi 150 Frw mushakire ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri. Aba aratubwiye ngo nitube tumushakiye ibihumbi 15 Frw adushakire ibyangombwa.”

Uyu muhungu uvugana agahinda kenshi, yakomeje avuga ko uyu mutoza wo mu bana, yamuhemukiye akamukuraho amafaranga yashoboraga gufasha we na mama we.

Ati “Ibyangombwa yarabidushakiye ninabyo nazanye kuri Ferwafa mu gutoranya abakinnyi [selection]. Turamubaza tuti ninjya i Kigali nkatsinda igeragezwa cyangwa nkanatsindwa uzakomeza unshakire Académie, arambwira ati nta kibazo. Birarangira amafaranga turayamuha yose yuzuye. Maze kuyamuha akajya ahamagara uwampuje nawe amubwira ati ko utohereza amafaranga kandi umwana ari i Kigali muri selection kandi abatoza kugira ngo bamurekeremo nabo baba bashaka akantu.”

- Advertisement -

Yongeyeho ati “Agahora amuhamagara bikamutesha umutwe. Undi [uwemeye kumutangira amafaranga] ageraho amwoherereza amafaranga yose ibihumbi 100 Frw. Nibwo nahise ntaha, ahamagara umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya U16 amubaza, uwo mutoza aramubwira ati uyu mwana niyo yakurira indege yagenda ntiyakina. Ni umwana n’ubundi. Ati rero reka atahe azagaruke mu cyumweru gitaha muri selection ya Isonga FA tumwandike azagaruke muri Nyakanga [Ukwezi kwa Karindwi] aje kubamo yiga abamo. Ubwo rero yari yambwiye ngo n’aba batoza baba bashaka akantu.”

Uyu musore yitabaje umwe mu bakozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, kugira ngo arebe ko yamufasha byibura abe yasubizwa amafaranga yatswe n’uwo mutoza wamwijeje ibitangaza ariko amaso agahera mu kirere.

Uyu musore yavuze ko ibyo yakorewe bitari bikwiye, cyane ko we afite impano yo gukina umupira ariko yabuze abamufasha, n’abagakwiye kubikora batabikorana urukundo.

Si ubwa mbere mu makipe y’abato havugwa amakuru nk’aya, kuko binavugwa ko mu gutoranya abakinnyi bajya mu makipe y’Igihugu y’abato, bidakorwa mu buryo buciye mu mucyo.

Abana bamwe baribwa amafaranga na bamwe mu babatoza bakabizeza kubashakira amakipe

UMUSEKE.RW