Icyemezo ntikijuririrwa, Ubwongereza bwababwiye ko nta kabuza bazoherezwa mu Rwanda

Abimukira baturutse mu Bwongereza  bagiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko basabwe kurya bakazurira indege ibazana mu Rwanda bameze neza, bamwe bari bamaze iminsi biyicisha inzara nyuma yo kubwirwa ko bazoherezwa mu Rwanda.

Byitezwe ko bariya bantu bazaza mu Rwanda ku wa 14 Kamena 2022 nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aheruka kubitangaza.

Amakuru avuga ko 17 ari bo bari mu Kigo bacumbikiwemo cya Brook House hafi y’ikibuga cy’indege cya Gatwick i London, ko batanyuzwe n’umwanzuro wo kubazana mu Rwanda.

Muri Mata uyu mwaka nibwo uRwanda n’u Bwongereza bwashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu  yemerera abimukira  baturutse mu Bwongereza binjiyeyo mu buryo bunyuranije n’amategeko kuzanwa mu Rwanda.

U Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120 z’ama Euro, azagirira umumaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyunga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyi ngiro. Bakazafashwa kwiga amashuri, Amakuru na Kaminuza.

BBC dukesha iyi nkuru, igaragaza ko inyandiko yo ku itariki ya 1 Kamena 2022, ibwira umwe muri bariya bimukira ko icyemezo cyafashwe cyo kubohereza i Kigali kitajuririrwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Priti Patel, yavuze ko indege izatwara icyiciro cya mbere cy’abimukira izahaguruka tariki ya 14 Kamena 2022.

Umugabo umwe uri mu bazoherezwa, yatangaje ko ari muri 17 bahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara ku wa Gatatu nijoro nyuma y’uko ababarinda babimye isukari yo gushyira mu mazi  mu gihe biyicishaga inzara.

- Advertisement -

Yagize ati “Ikintu cya mbere bambwiye ni “rya kugira ngo uzajye mu ndege umeze neza.”

Mu itangazo ryo ku wa Kabiri, Priti Patel yavuze ko babizi ko kubohereza bizagira ingorane no gushaka kubitinza.

BBC yasubiyemo amagambo ye igira iti “Ntabwo nzatezuka kandi nkomeje kwiyemeza kugera ku byo abaturage b’Ubwongereza biteze.”

Ukuzana abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye mu buryo bunyuranye n’amategeko ni ingingo ikomeje kutavugwaho rumwe, aho yanenzwe n’imiryango mpuzamahanga y’abagiraneza, Musenyeri Mukuru w’Abangirikani ku Isi, Ishyaka Green Party ryo mu Rwanda n’abandi.

Ku ruhande rw’u Rwanda ruzabakira, rwizeza ko rumenyereye kwakira bene aba bantu kandi ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko abarenga 1000 b’abimukira n’impunzi bavuye muri Libya bakaza mu Rwanda, na bo babayeho neza kandi nta kibazo bahuye na cyo.

Iyi gahunda izibanda ku bantu bageze mu Bwongereza ari bonyine, bari mu mato cyangwa mu modoka z’amakamyo, abandi ni abahageze muri ubwo buryo kuva tariki ya 1 Mutarama uyu mwaka, na bo bazigwaho kuba bakoherezwa mu Rwanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW