ADEPR Paruwasi ya Gasave yibutse abari abakristu bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

ADEPR Paruwasi ya Gasave yo mu karere ka Gasabo,umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasave, yibutse abari abakristu bayo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa ADEPR ururembo rwa Kigali Past. RURANGWA Valentin,ashyira indabo ku mva rusange ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2022, wabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, hanashyirwa indabo ahashyinguye abatutsi bishwe muri Jenoside, mu kubaha icyubahiro. Gahunda zo kwibuka zakomereje kuri Paruwasi ya Gasave.

Tuzayisenga Samuel warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi muri Gasave, yatanze ubuhamya bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo muri Jenoside, abuhera mbere yayo ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, aho batotezwaga mu mashuri.

Yatanze urugero rw’umwana biganaga wamubwiye ko “nibatangira kwica abatutsi azamuheraho.”

Past. Twagirayezu Theogene yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, uko yateguwe, uko yakozwe n’ingaruka yasize, avuga ko ubupagani buri mu byateye abantu gukora Jenoside.

Yagize ati “Icya mbere ni ubupagani nibwo buza ku isonga.kuko ubupagani nibwo bwabahumye amaso ntibibuka ko nyuma yo kwica umuntu hazaza ingaruka.”

Yakomeje agira ati “Icya kabiri ni inda nini no gutekereza ko nibamara kubica barya ibyabo.”

Asoza ikiganiro, yagarutse ku bana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi kandi ababyeyi babo bakiriho, bitewe n’uko bakoze Jenoside bakaba bafunze, avuga ko abo bana bagendana ikimwaro iyo babonye abo ababyeyi babo biciye, ariko yibutsa abo bana ko nabo ari ab’Imana ibakunda.

Perezida wa Ibuka wungirije mu karere ka Gasabo Munyankindi Jean Baptiste, yasabye abantu gutanga amakuru ku hajugunwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, atanga urugero rw’uherutse kubikora atavuze umwirondoro we, asaba n’abandi bazi amakuru gukora nka we.

- Advertisement -

Ati ’’Nagira ngo rero mbahe ubutumwa mubumpere abandi, dufite abantu twashyinguye, n’ubwo tuvuga ngo ni imibare iyi n’iyi, ariko dufite umubare munini w’abantu batarashyingurwa.”

Yakomeje agira ati’’Ntekereza ko abagize uruhare mu kubica, bo bazi neza aho babajugunye. Mubabwire muti, mwakoze nk’uwo muntu.”

Umuyobozi wa ADEPR ururembo rwa Kigali Past. Rurangwa Valentin , yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’ingabo bafatanyije kubohora igihugu, anavuga ko itorero rya ADEPR ryiyemeje gufatanya na Leta mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’igihugu.

Ati “Dushima ingabo za RPA zahagaritse Jenoside, tugashima nyakubahwa Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, kandi agahagarika Jenoside.”

Yakomeje agira ati’’Dushime cyane intambwe nziza igihugu kigezemo, ariko kandi tunizeza abayobozi turi kumwe ko itorero ADEPR rifite intego zo gufatanya na leta mu kubaka igihugu.”

Abakristu bitabiriye uyu muhango, basabwe kuba umwe bakareka iby’amoko kuko nta kindi yabazanira uretse amacakubiri, banasabwa kuba umugisha ku bantu babwira ko bakijijwe, bakareka agakiza ko ku magambo gusa, bagahindurwa n’imbaraga z’Imana.

Abibutswe bo muri Paruwasi ya Gasave bari abakristo, abadiyakoni n’abapasiteri b’iyo Paruwasi 33, mu muhango wabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Perezida wa Ibuka wungirije mu karere ka Gasabo MUNYANKINDI Jean Baptiste,yitabiriye uyu muhango wo  kwibuka
Inzego z’umutekano zifatanije na ADEPR mu muhango wo kwibuka abari abakristu ba Paruwasi Gasave
Bamwe mu bahagarariye imiryango yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,bitabiriye uyu muhango
Bamwe mu bakristu ba Paruwasi ya Gasave,bitabiye uyu muhango
Umuyobozi wa ADEPR ururembo rwa Kigali Past. RURANGWA Valentin , acana urumuri rw’ikizere
Inzego za leta zitandukanye zifatanije na ADEPR Paruwasi ya Gasave ,muri uyu muhango

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW