Akababaro i Nyanza, Kassim Murenzi wakiniye Rayon Sports igihe kirekire YATABARUTSE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2022 nibwo hamenyekanye inkuru mbi y’urupfu rwa Mzee Kassim Murenzi, se Murenzi Abdallah, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare, FERWACY.

Mzee Kassim Murenzi yakiniye Rayon Sports imyaka 17

Umwe mu banyamuryango ba nyakwigendera yabwiye UMUSEKE ko Mzee Kassim arwariye mu bitaro bya Kanyinya mu minsi ishize.

Ati “Kassim yari amaze iminsi arwaye indwara zitandukanye, yitabye Imana ari mu Bitaro.”

Uriya munyamuryango wa nyakwigendera Mzee Kassim wari usanzwe ari umuyoboke w’idini ya Islam yakomeje avuga ko biteganyijwe ko bazamushyingura kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Kamena, 2022.

Nyakwigendera Mzee Kassim yabaye umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports, akaba yarayikiniye imyaka igera kuri 17, (1970 -1987) bivugwa ko ari we wayikiniye imyaka myinshi kurusha abandi.

Kassim asize abana 8, ni we watangije academy k’ikipe ya Rayon Sports ibarizwa i Nyanza itozwa na Mbungira Ismael.

Umutoza Mbungira yabwiye UMUSEKE ko babanye neza na Mzee Kassim ari we wamwinjije gutoza.

Yavukaga mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ahazwi nk’i Mugandamure.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

- Advertisement -