AMAFOTO: Abiganjemo abakunzi ba APR batabaye Jeannette wapfushije umwana

Ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi, ni bwo humvikanye inkuru y’incamugongo ku Uwimana Jeannette n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, yavugaga urupfu rwa Nkurunziza Byiringiro Danny wigaga mu gihugu cya Uganda.

Ubwo umurambo wa Danny wajyanwaga gushyingurwa

Urupfu rw’uyu muhungu wari ufite imyaka 11, rwaratunguranye kuko atigeze arwara igihe kinini mbere y’uko ava mu Isi y’abazima.

Mu muhango wo kumushyingura wabaye ku wa Kabiri [ejo hashize] mu irimbi rya Nyamirambo, hagaragayemo abakunzi ba Siporo mu ngeri zitandukanye ariko benshi muri aba bari abakunzi ba APR FC, cyane ko na Jeannette asanzwe yarihebeye iyi kipe y’Ingabo.

Uretse abakunzi ba APR FC, abandi bagaragaye muri uyu muhango wo gushyingura Danny, ni abakunzi ba Kiyovu Sports, abakunzi ba Rayon Sports n’abandi.

Uretse aba kandi, hagaragayemo na bamwe mu bari Komite ya APR FC nka Kalisa Georgine ushinzwe umutungo muri iyi kipe y’Ingabo.

Nkurunziza Byiringiro Danny yitabye Imana tariki 29 Gicurasi 2022 azize uburwayi aho yari ari ku ishuri aho yigaga mu gihugu cya Uganda mu gace ka Kisoro. Uyu muhungu yari imfura ya Uwimana Jeannette uzwi mu itsinda rya Tiger Gate [rikora akazi ko gucunga umutekano kuri Stade], abazwi nka Stewards.

Jeannette ntabwo arakira kubura imfura ye
Basaza ba Jeannette agahinda kari kenshi
Abarimo Kabange bifatanyije na Jeannette mu byago yagize
Nkurunziza Byiringiro Danny yari afite imyaka 11
Kalisa Georgine ushinzwe umutungo muri APR FC, yari ahari
Abakunzi ba Rayon Sports nabo batabaye
Abafana ba APR FC barimo nyiragasazi batabaye Uwimana Jeannette

UMUSEKE.RW