Amajyaruguru: Abafite ubumuga bw’uruhu basabwe gusohoka “mu nzu yo kwitinya”

Bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu bo mu Ntara y’Amajyaruguru, basabwe kuva mu cyo bise inzu yo kwitinya babamo, bakibumbira mu makoperative bakora ibikorwa byo kubateza imbere, banizezwa guhabwa inkunga zizabafasha kugera ku byo bifuza.

Abafite ubumuga bw’uruhu rwera basabwe kwitinyuka bagakora imishinga ibyara inyungu banemererwa inkunga

Ni ubutumwa bahawe ubwo bizihizaga umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu wabereye mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’umuryango wita ku bafite ubu bumuga, Rwanda Albinism Network, aho bareberaga hamwe bimwe ibibazo bikibugarije n’uko byakemurwa.

Bimwe mu bibazo abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaza ko hari abagiterwa ipfunwe n’uko bafatwa mu muryango mugari bituma batinya kwisanzura mu bandi, bagasaba ubuyobozi kongera imbaraga mu bukangurambaga mu guhindura imyumvire y’abakibafata nk’abadasanzwe, gusa na bo biyemeza guhagurukira rimwe bagakora ibishoboka byose baharanira kwiteza imbere.

Munyakaragwe Felecien yagize ati “Hari abakitunena ku buryo iyo ugiye muri koperative y’abantu 50 uri umwe ufite ubumuga bw’uruhu wumva biguteye ipfunwe, cyane ko haba harimo abakitwita “nyamweru”, abavuga ko abatubyaye bakoze amahano n’ibindi bituma hari abahitamo kuvamo, ariko hamwe na Leta yacu yaduhaye rugari twatangiye kwitinyuka, turivuza, hari abacuruza kandi nk’uko twabisabwe tugiye kwibumbira mu makoperative duhuze imbaraga twizamure.”

Umuyobozi w’umuryango Rwanda Albinism Network Fikiri Jayden Uwimana na we avuga ko nk’abafite ubumuga hari aho bagihabwa akato kabatera kwitinya, ariko ngo bimaze kugabanuka kuko leta yabishyizemo imbaraga, asaba abo ahagarariye gutinyuka bakava mu nzu yo kwitinya biyubakiye bagakora kuko ubuyobozi bubari hafi muri byose.

Yagize ati “Koko hari aho bakiduha akato badufata nk’abantu badasanzwe bitewe n’imyumvire yabo, ariko kuko Leta yabishyizemo imbaraga ihana abo bigaragayeho byaragabanutse, dufite ubuyobozi butwitaho bukatwumva, kuko rero bataduheza natwe ntidukwiye kwiheza kuko ni nacyo uyu muryango waziyeho, bakwiye gusohoka mu nzu yo kwiheza biyubakiye bagatinyuka bagakora ibyabateza imbere kandi natwe ibyo dushoboye by’ingenzi tubafasha kubibona.”

Abafite ubumuga bw’uhu biyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu kwiteza imbere, basaba ubuyobozi kongera ubukangurambaga ku bakibaha akato

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Rumuri Janvier yakanguriye abafite ubumuga bw’uruhu kwibumbira hamwe bagakora imishinga ibateza imbere, bizezwa inkunga nk’uko mu ngengo y’imari y’Akarere bafite igenewe abafite ubumuga.

Yaguze ati “Abafite ubumuga bw’uruhu ntabwo tubatandukanya n’ibindi byiciro by’abafute ubumuga, buri mwaka tugira uko dutoranya imishinga ine y’abafite ubumuga igaterwa inkunga, n’aba rero ntibahezwa, iyo bagize inama tujya tubafasha kandi n’iyo habonetse abafatanyabikorwa turabahuza, bategure imishinga baze batwegere tubahe inkunga, naho aho bagihabwa akato ubukangurambaga mu kudaheza buri wese uko ari kose burakomeje, bikuremo kwiheza ahubwo atwegere tumufashe n’uwamuhohoteye abibazwe.”

Muryango Rwanda Albinism Network  RAN watangiye mu 2012 utangijwe na Padiri Bonaventure Twambazimana, ugamije gukora ubuvugizi no kwita ku bibazo by’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, babigisha kwishakamo ibisubizo no kwitinyuka.

- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yijeje abafite ubumuga bw’uruhu rwera ubufatanye mu kwiteza imbere, anamagana abakibaha akato

Nyirandikubwimana Janviere