Amakimbirane ashingiye ku butaka yaguyemo abantu barenga 30 muri Cameroon

Abantu bagera kuri 30 barimo abagore n’abana biciwe mu mvururu zishingiye ku btaka hagati y’amoko atuye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Cameroon nk’uko byemejwe n’ubuyobozi ku wa Mbere.

Bamwe mu batuye agace ka Akwaya kabayemo ubwicanyi (Photo Messaga ekol youth empowerment centre – meyec Facebook)

Umuyobozi wa Presbyterian Church muri Cameroon, Rev. Fonki Samuel Forba yanditse ibaruwa yamagana ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n’abo mu bwoko bwa Oliti bica abo mu bwoko bwa Messaga Ekol batuye ahitwa Akwaya.

 

Intandaro y’ubwicanyi ni ubutaka

Kuri Facebook Presbyterian Church muri Cameroon, itorero rikora ibikorwa byo guteza imbere abatuye mu gace ka Akwaya, ryasohoye itangazo ndetse n’amafoto, y’abana, abagore n’abagabo bishwe mu buryo buteye isoni kubera amakimbirane ashingiye ku butaka.

Ubwicanyi bwatangiye tariki 29 Mata, 2022 ubwo abo mu bwoko bwa Oliti bateye abo mu bwoko bwa Messaga bicamo abantu, nyuma aba na bo bo mu bwoko bwa Messaga bajya kwihorera.

Tariki 22 z’ukwezi kwa Gatanu, umwaka wa 2022, abo mu bwoko bwa Oliti bagiye gushaka abicanyi bo mu gace ka Egbekaw n’ahitwa Mbilishie ni bo bishe bariya bantu 30 bo mu bwoko bwa Messaga, abanda bantu 6 bo mu bwoko bwa Enjobow ndetse n’abanya-Nigeria 5.

Itorero Presbyterian Church muri Cameroon, rivuga ko ubwicanyi bushingiye ku makimbirane y’ubutaka buhinzeho igihingwa cya Cocoa/Cacao buri ahitwa Ufambe bukaba ari ubw’abo mu bwoko bwa Messaga ekol ariko bariya bitwa Oliti bakaba badashaka ko abo bahahinga bakomeza kuhahinga.

Ku Cyumweru tariki 26 Kamena, 2022, bariya bicanyi bahawe akazi ngo nabwo bakomeje ibikorwa byabo nk’uko ibaruwa y’Itorero Presbyterian Church muri Cameroon, yok u wa Mbere tariki 27 Kamena yandikiwe Ubuyobozi bwo muri Cameroon n’Umuryango w’Abibumbye ibivuga, ngo bishe abatuye mu cyaro cya Ballin.

- Advertisement -

Itorero rya Presbyterian Church muri Cameroon, risaba ko habaho iperereza kuri buriya bwicanyi ababukoze bakagezwa imbere y’ubutabera.

Umwe mu Badepite bo mu Nteko ya Cameroon witwa Aka Martin Tyoga, yabwiye BBC ko abicanyi basezeranyije abaturage ko bazagaruka.

Yavuze ko iperereza kuri buriya bwicanyi rishobora gutwara igihe bitewe n’uko kariya gace kari ahantu kure mu cyaro.

Agace k’Amajyepfu y’Uburengerazuba bwa Cameroon kamaze igihe karimo umutekano muke aho imitwe y’inyeshyamba ishaka ko kigenga, hamaze kugwa abantu 6,000 nk’uko BBC ibikesha raporo ya International Crisis Group.

Ku wa Mbere raporo ya Human Rights Watch yagaragaje ko abarwanyi baharanira ko kariya gace kigenga bishe nibura abantu 7, ndetse bashimuta abanda benshi kuva muri Mutarama, 2022.

UMUSEKE.RW