BIRIHUTIRWA! Menya imihanda izakoreshwa n’abazitabira inama ya CHOGM kuri iki Cyumweru

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Uko imihanda izakoreshwa kuri iki cyumweru

Polisi y’Igihugu yatangaje imihanda izakoreshwa n’abazitabira inama ya CHOGM kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022.

Uko imihanda izakoreshwa kuri iki cyumweru

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira hanze amabwiriza ya buri munsi azafasha abakoresha imihanda yo mu Mujyi  wa Kigali mu gihe mu Rwanda hazaba habera inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza bitewe n’uko imwe izaba iri gukoreshwa n’abazitabira iyo nama.

Imihanda izakoreshwa ku itariki ya 19 Kamena 2022 n’abitabiriye inama ya CHOGM ni Serena Hotel – Payage – Sopetrad – Kimicanga – Kimihurura – Gishushu – Gisimenti – Giporoso – Nyandungu – Kuri 15 – Mulindi – Inyange (Uruganda) – Intare Arena.

Imihanda izakoreshwa n’abatitabiriye CHOGM….

Abava i Kabuga banyura ku Musambi inyuma ya parking ya Intare – Mulindi – Gasogi – Musave – Special Economic Zone – Kwa Nayinzira – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba.

Hazakoreshwa kandi umuhanda Mulindi – Kanombe ukomeza mu Kajagali – Nyarugunga Health Center -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Alpha Palace – Sonatubes – Rwandex – Kanogo – Kinamba

Umuhanda Kinamba – Yamaha – Gereza na Onatracom uzamuka i Nyamirambo uzaba ari nyabagendwa.

Polisi yasabye abakoresha umuhanda  kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka.

Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo bayobore imodoka mu gihe haba ugize ikibazo yahamagara kuri 9003 na 0788311155.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW