BIRUHUTIRWA: Uko imihanda izakoreshwa ku wa Kabiri bitewe n’inama ya CHOGM

Polisi y’Igihugu yasohoye itangazo ririmo imihanda izakoreshwa cyane n’abitabira inama ya CHOGM, ahantu hagera kuri hatandatu hazabera inama.

Ikarita iriho imihanda izakenerwa n’abari mu nama ya CHOGM

Imihanda:

  1. Serena Hotel – Payage – Sopetrad – Kimicanga – Kimihurura – Gishushu – Gisimenti – Giporoso – Nyandungu – Kuri 15 – Mulindi – Inyange (Uruganda) – Intare Arena.
  2. Ikibuga cy’indege – Giporoso – Gisementi – KCC – Serena Hotel.
  3. Ikibuga cy’indege – Kabeza – Giporoso – Gisementi – KCC – Serena Hotel.

Polisi y’igihugu ivuga ko idafunzwe ahubwo izakomeza gukoreshwa nk’uko bisanzwe, ariko mu gihe abitabiriye inama ya chogm bayinyuzemo, abayikoresha bashobora guhagarikwa by’akanya gato kugira ngo batange inzira nyuma urujya n’uruza rugakomeza.

Ku ikarita Polisi yashyizeho amahuriro y’imihanda agaragazwa n’inyuguti ya C iri mu ibara ry’ubururu, nka: Payage, Gishushu, Gisimenti, Prince House, Kuri 12, Kuri 15 no ku Mulindi, ivuga ko igihe umuntu yambukiranya imihanda yavuzwe haruguru yakwifashisha ariya mahuriro y’imihanda.

Indi mihanda abagenzi bashobora gukoresha ni:

  1. Abava Kabuga banyura ku Musambi – inyuma ya parking ya Intare Arena – Mulindi – Gasogi – Musave – Special Economic Zone – Kwa Nayinzira – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba.
  2. Mulindi – Kanombe – Nyarugunga Health Center – Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Niboye – Kicukiro centre – Gitwaza – Rwandex – Kanogo – Kinamba,
  3. Kinamba – Yamaha – Gereza – Onatracom.

Polisi irasaba abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore. Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na 0788311155.

UMUSEKE.RW