Bugesera : Ingamba zo kubungabunga ibidukikije zahinduye amateka y’Akarere

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ingamba zirimo kubungabunga ibiti byatewe ku mihanda ziri mubyahinduye Akarere kari karabaye ubutayu

Itemwa ry’ibiti no kwangiza ibidukikije ni imwe mu ntandaro yatumye Akarere ka Bugesera gahinduka ubutayu , ibiti byari byaratewe muri aka karere amateka avuga ko bitacungwaga neza , ariko kubera ingamba za leta mu kumbungabunga ibikikije ubu ni Akarere gatoshye.

Ingamba zirimo kubungabunga ibiti byatewe ku mihanda ziri mubyahinduye Akarere kari karabaye ubutayu

Zimwe mu ngaruka zatewe no kwangiza ibidukikije ni uko mu myaka ya 2000 aho aka karere kahindutse ubutayu n’imigezi irakama, abaturage barasuhuka kubera inzara.

Mukandanga Epiphanie utuye mu Mudugudu wa Rugarama , mu Murenge wa Musenyi avuga ko yabyirutse abona ikiyaga cya Cyohoha kimeze neza, uko abagituriye bahingaga mu nkengero zacyo bituma gikama.

Ati “ Kubera izuba ryinshi, iki kiyaga cyakamye vuba ku buryo twanyuragamo n’amaguru utamenya ko higeze kuba amazi, niko gufata umwanzuro wo kujya duhingamo tugateramo ibijumba, ibishyimbo n’ibindi.”

Mukandanga Epiphanie akomeza avuga ko uko bahingaga cyane ariko ikiyaga cyarushagaho gukama ariko nyuma Leta iza gufata ingamba zo kuhatunganya ubu hameze neza , amazi yaragarutse ndetse bafashe iya mbere mu kuhabungabunga.

Mukunzi Emile ushinzwe Ibidukikije mu Karere ka Bugesera avuga ko ibishanga byari byarumye, amatungo arapfa kugeza igihe ibintu byose mu Karere ka Bugesera byumye burundu.

Ati “ Byageze aho abaturage batangira gusuhuka , ubutaka butangira kugura macye, buriya abakire bose ba Nyamata bagiye bungukira mu kugura ubutaka ku mafaranga macye , maze Ubugesera bwamara kuzuka bakagurisha bahenze.”

Mukunzi Emile yakomeje avuga ko Leta yashyizeho ingamba zo kubungabunga ibidukikije mu Karere, ku ikubitiro habanje guterwa ibiti ku mihanda, ku nkengero z’ibiyaga n’ibiti bivangwa n’imyaka.

Ati “ Nyuma yo gusubirana kwa Bugesera , abari bamaze kwimuka batangira kugaruka , ndetse n’abashya bagira inyota yo kuza kuhatura , ubu rero ntabwo twahafata nk’ahantu hakiri ikibazo.”

- Advertisement -

Mu karere ka Bugesera hagiye hakorwa byinshi mu rwego rwo kuhasubiranya, aho hatewe ibiti, hakorwa amaterasi y’indinganire, maze akarere ka Bugesera kaza kumenyera uko kahangana n’imihindagurikire y’ibihe, aho abahinzi bakoresha uburyo bwo kuhira mu gihe cy’izuba,gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibindi.

Akarere ka Bugesera kashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije, ubu amateka ya Bugesera yarahindutse ni Akarere gatoshye.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurengera ibidukikije, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guhangana n’ingaruka zayo ku buzima bw’abaturage.

Mu kugabanya ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Loni intego zo kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya iyo myuka ku kigero cya 38% mu 2030.

Ikiyaga cya Cyohoha cyari cyarakamye mu mwaka wa 2000 ubu kirabungabunzwe kimeze neza
Mukandanga Epiphanie avuga ko abaturage bafashe iya mbere mu kubungabunga ibidukikije

DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW