Burundi: Imbonerakure zahondaguye abasore bavukana zibagira intere

Abasore bavukana bakubiswe n’Imbonerakure bagirwa intere ku musozi wa Gasenga muri Komine Kayogoro mu Ntara ya Makamba, abo bakubiswe barembeye mu rugo nyuma yo kwangirwa guhabwa ubuvuzi kuko basanzwe ari abarwanashyaka ba Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abaturanyi b’uyu muryango wakubiswe n’Imbonerakure babwiye ibitangazamakuru byo mu Burundi ko kuri iki Cyumweru abantu Bane bo muri uriya muryango hamwe n’abashyitsi bari babasuye bahondaguwe n’Imbonerakure “Urubyiruko rwo mu Ishyaka riri ku butegetsi.”

Uru rugomo rw’iz’Imbonerakure rwatangijwe n’uzikuriye ku musozi wa Gasenga muri Zone ya Bigina ubwo yakaga umwe mu bashyitsi b’uyu muryango Indangamuntu asanze atayifite niko kumwadukira arakubita.

Uyu musore wari usuye bagenzi be atuye ku musozi wegeranye n’uwa Gasenga yakubitiweho akagirwa intere.

Umukuru w’Imbonerakure witwa Erasme yahamagaye urubyiruko rugenzi rwe si ugukubita abo muri uwo muryango bivayo.

Abasore babiri bakubiswe bikomeye, bakomeretswa mu mutwe n’amahiri bakubiswe n’izo mbonerakure zabitaga “abanzi b’igihugu.”

Abasenzekajwe n’inkoni z’Imbonerakure ubwo bageraga ku Kigo Nderabuzima bimwe ubuvuzi kuko nta misanzu batanze.

Ubwo bajyaga gutanga ikirego kuri Polisi, OPJ yanze kubakira. Amakuru aturuka mu baturanyi avuga ko basanzwe baba mu Ishyaka rya CNL ya Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye.

Mu Burundi hakomeje gucicikana inkuru z’ihohoterwa rikorerwa abayoboke b’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa.

Abayoboke ba CNL basaba ubwigenge bwo kuba mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi badahohotewe cyangwa ngo bashyirweho iterabwoba n’abayoboke b’ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi.

- Advertisement -

Agathon Rwasa uyobora ishyaka rya CNL asaba ko haba ihumure agasaba ko abantu babana mu mahoro.

Uyu mutaripfana muri Politiki y’u Burundi ashinja CNDD-FDD kudatsinda amatora yo muri 2022 ko ntacyo yakora itisunze gutera ubwoba abatavuga rumwe nayo kugira ngo ingundire ubutegetsi.

Ubwo Agathon Rwasa yari mu Rugombo mu Ntara ya Citoki kuwa 26 Kamena yasabye ko habaho amahoro abayoboke be bakareka guterwa ubwoba n’ishyaka riri k’ubutegetsi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW