Bwa mbere Nel Ngabo agiye gutaramira hanze y’u Rwanda

Ku nshuro ya mbere umuhanzi Rwangabo Nelson [Nel Ngabo] agiye gutaramira hanze y’u Rwanda kuva yatangira urugendo rw’umuziki.

Nel Ngabo ategerejwe mu gihugu cya Canada

Ishimwe Karake Clément washinze Kina Music,yatangaje ko uyu muhanzi areberera inyungu agiye gutaramira mu Mujyi wa Montreal muri Canada ‘’ku butumire bw’abantu batuyeyo basanzwe bategura ibitaramo.”

Uyu mugabo yavuze ko uretse iki gitaramo, hari n’ibindi bitaramo Nel Ngabo agomba gukorera hanze y’igihugu muri uyu mwaka ‘’bizatangazwa mu minsi iri imbere.”

Avuga ko ibijyanye n’amatariki n’ibindi bisabwa muri ibi bitaramo bizatangazwa mu mins iri imbere.

Bigaragara ko iki gitaramo Nel Ngabo agiye gukora cyateguwe bigizwemo uruhare na Boris-Evrard, Dj Ferry Dee, Nadine Nindabira, Kina Music, Mucowintore n’abandi.

Nel Ngabo agiye gukorera igitaramo Canada nyuma y’uko aherutse gusohora indirimbo ‘Fresh’ igaragaramo inkumi zirimo Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022.

Uyu muhanzi kandi ku wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021, yashyize hanze Album ye nshya ya kabiri yise ‘RNB 360’.

Iriho indirimbo esheshatu yakoranye n’abandi bahanzi, n’izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

Indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n’umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.

- Advertisement -

Nel Ngabo ni we muhanzi muto muri Kina Music. Yinjiye muri iyi nzu mu ntangiriro 2019, afashwa gukora indirimbo zitandukanye ndetse anamurika Album.

Yatangiye kwigaragaza ku isoko ry’umuziki ku wa 25 Mutarama 2019, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise ‘Why’. Ni indirimbo itaramufashije guhita amenyekana mu muziki nk’indirimbo “Nzahinduka” yasohoye amashusho yayo kuwa 17 Nyakanga 2019.

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW