Casa yasubiriye APR FC ayitwara Igikombe cy’Amahoro

Ni umukino wabanjirijwe n’umunota umwe wo Kwibuka nyakwigendera, Murenzi Kassim witabye Imana ku wa Mbere tariki 27 Kamena.

Kalisa Rashid yahesheje AS Kigali igikombe cya Gatatu cy’Amahoro

Uyu mukino watangiye Saa kumi n’ebyiri n’igice, watangiye urimo amakosa menshi yakorwaga n’abakinnyi bakina hagati ku mpande zombi.

Gusa uko iminota yicumaga, ikipe ya AS Kigali yagendaga yigaranzura APR FC biciye kuri Haruna Niyonzima na Niyonzima Olivier bita Sefu wamburaga imipira ku ruhande rwa AS Kigali.

Akazi gakomeye muri uyu mukino, kakorerwaga ku bakinnyi bo hagati ku mpande zombi n’ubwo imipira yacaga ku ruhande ya AS Kigali, yatezaga ibibazo ba myugariro ba APR FC.

Ibintu byaje kuba bibi ku munota wa 31 ubwo Haruna Niyonzima yazamukanaga umupira neza, awuha Ishimwe Christian na we ahita awushyira mu rubuga rwa APR FC, maze Kalisa Rashid awushyira mu rushundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe ya APR FC yagiye ku gitutu bituma Mugisha Bonheur atangira gukora amakosa menshi.

Ku munota wa 37, AS Kigali yashoboraga kubona igitego cya Kabiri ku mupira watinze mu rubuga rwa APR FC ariko umusifuzi Hakizimana Louis avuga ko hari umukinnyi w’iyi kipe y’Ingabo wakorewe ikosa.

Ku munota wa 38 habaye gushyamirana ku bakinnyi b’amakipe yombi, bivuye ku kuba AS Kigali yavugaga ko umukinnyi wayo yakorewe ikosa ryari kuvamo penaliti. Uku gushyamirana kwatumye Niyonzima Olivier yerekwa ikarita y’umuhondo.

AS Kigali yakomeje gucunga igitego cyayo, iminota 45 irangira APR FC itabashije kucyishyura.

- Advertisement -

Mu gice cya Kabiri, ikipe ya AS Kigali FC yatangiye ikomeza kwiharira umupira, bituma APR FC ikomeza gukora amakosa menshi hagati mu kibuga.

Mu gukomeza kurushwa mu buryo bugaragara, abakinnyi ba APR FC, Ruboneka Bosco na Manishimwe Djabel beretswe amakarita y’umuhondo kubera gukora amakosa menshi.

Mu gushaka kwishyura igitego yatsinzwe, ikipe y’Ingabo yakoze impinduka ku munota wa 59, ikuramo abakinnyi batatu, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Nshuti Innocent, basimburwa na Mugunga Yves, Ishimwe Anicet na Byiringiro Lague, bose basabwaga kongera imbaraga mu busatirizi bw’ikipe yabo.

Byabaye iby’ubusa ahubwo Sugira Erneste wa As Kigali yaciye mu jisho ab’inyuma ba APR FC aroba umunyezamu umupira ugonga umutambiko widunda ku murongo bamwe bakeka ko cyanyoye ariko umupira ntiwinjiye mu izamu.

AS Kigali FC yakomeje gucunga igitego cyayo kugeza umukino urangiye, maze egukana igikombe cyayo cya Kane cy’Amahoro.

Umutoza Casa Mbungo atsinze Umunya-Maroc, Adil Erradi Muhammed ku nshuro ya Kabiri nyuma yo kumutsinda muri shampiyona ibitego 2-0.

Casa yegukanye igikombe cye cya Gatatu cy’Amahoro, bibiri yegukanye muri AS Kigali FC na kimwe yatwaranye na Police FC.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali XI: Ntwari Fiacre, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Niyonzima Olivier, Kakule Mugheni Fabrice, Niyonzima Haruna, Abubakar Lawal, Kalisa Rashid, Hussein Shaban.

APR FC XI: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick.

Casa yapfukamye ashimira Imana
Ibyishimo byari byinshi ku bakinnyi n’abatoza ba AS Kigali
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali FC, Gasana Francis yari yasazwe n’ibyishimo
AS Kigali yongeye kubabaza APR FC mu minsi itageze kuri 30

UMUSEKE.RW