CECAFA 2022: U Rwanda rwahambirijwe riva rudahawe n’impamba

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ku wa Gatanu tariki 3 uku kwezi, hakinwaga imikino y’umunsi wa Kabiri mu itsinda rya Mbere rya Cecafa y’abagore iri kubera mu gihugu cya Uganda mu gace ka Jinja.

Niyonkuru Sandrine niwe wasezereye u Rwanda

Muri iri tsinda, u Rwanda rwakinaga n’u Burundi wa Kabiri wari ufite igisobanuro kinini ku Banyarwanda kuko basabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo byibura bategereze ikizava mu mukino wa Gatatu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakinamo na Djibouti.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yaje gukina uyu mukino idafite umunyezamu, Itangishaka Claudine wagiriye ibibazo by’imvune ku mukino wa Uganda, ubwo bisobanura ko Nyirabashyitsi Judith ari we wabanje mu izamu ry’iyi kipe.

Hakiri kare, Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yabonye igitego, cyatsinzwe na Niyonkuru Sandrine ku munota 13 ku mupira yatereye kure ariko usanga Judith ahagaze nabi, maze werekeza mu rushundura.

Gusa ntabwo byaciye intege Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, kuko ku munota wa 37, Usanase Zawadi ukinira AS Kigali WFC, yaboneye ikipe ye igitego cyo kwishyura nyuma yo gusiga ba myugariro b’u Burundi maze umupira akawerekeza mu rushundura.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, byasaba u Rwanda ko mu gice cya Kabiri ruza gushaka igitego cy’intsinzi kugira ngo rutegereze umukino wa Gatatu.

Mu gice cya Kabiri, u Rwanda rwakoze amakosa menshi yagiye anavamo amakarita y’umuhondo nk’aho ku munota wa 57 Uwimbabazi Immaculée yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Niyonkuru Sandrine.

Umutoza mukuru w’ Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Habimana Sosthène, yakoze impinduka ku munota 68, avanamo Nibagwire Libelée wasimbuwe na Mukeshimana Jeannette.

Gusa izi mpinduka nta kinini zatanze kuko ku munota wa 79, Niyonkuru Sandrine yaboneye u Burundi ikindi gitego kuri penaliti nziza yinjije mu izamu ry’u Rwanda. Ibi byasobanuraga ko u Rwanda russabwa kubona ibitego bindi bibiri ariko si ko byagenze.

- Advertisement -

Iminota 90 yarangiye u Rwanda rutsinzwe umukino wa Kabiri, binatuma rusezererwa muri iri rushanwa, maze u Burundi na Uganda bigera muri ½ cy’irangiza, aho bigomba gutegereza imikino y’uyu munsi yo mu itsinda rya Kabiri.

Umukino wa Gatatu w’u Rwanda, uzakina ku Cyumweru tariki 5 Kamena, aho ruzahura na Djibouti nayo yasezerewe nyuma yo gutsindwa imikino ibiri n’u Burundi ndetse na Uganda.

Gusezererwa kw’iyi kipe y’Igihugu y’Abagore, bisobanuye ko hakiri byinshi byo gukora ku mupira w’abagore mu Rwanda, birimo kubashakira amarushanwa atandukanye atari shampiyona gusa n’Igikombe cy’Amahoro, kandi amarushanwa yabo agahoraho.

U Rwanda XI: Nyirabashyitsi Judith, Uzayisenza, Maniraguha, Nibagwire Libelée, Mukantaganira, Mukandayisenga, Mukeshimana, Iradukunda, Nibagwire Sifa Gloria, Usanase Zawadi, Uwimbabazi.

Burundi XI: Umurerwa, Irankunda, Ineza, Gakiza, Niyonkuru, Djafari (c), Keza, R. Bukuru, J. Bukuru, Bizimana, Nshimirimana.

u Burundi bweretse u Rwanda ko hakiri ibyo kwiga muri ruhago y’abagore
Abarundi ubwo bishimiraga intsinzi
Bahambirijwe riva badahawe n’impamba

UMUSEKE.RW