CECAFA 2022: U Rwanda rwatangiye nabi, Uganda n’u Burundi biramwenyura

Ni imikino yatangiye ku wa Gatatu tariki 1 Kamena, ikazarangira tariki 11 uku kwezi nk’uko ingengabihe ibigaragaza.

Habanje umukino wahuje u Burundi na Djibouti

U Rwanda rwari rufite icyizere mbere y’uyu mukino, ariko Uganda yari iri mu rugo ntabwo yarworoheye, cyane ko Abanyarwanda batanaherukaga kwitabira iri rushanwa ryaherukaga kubera muri Tanzania.

Ibitego bya Uganda byatsinzwe hakiri kare na Fazila Ikwaput ku munota wa 39 n’uwa 49. Igitego cya Mbere cyatsinzwe habayeho uburangare bwa myugariro Nibagwire Sifa Gloria utabashije kumvikana neza n’umunyezamu we, Itangishaka Claudine.

Gusa mbere yo gutsindwa iki gitego, u Rwanda rwakinaga neza ruhererekanya ndetse binatanga icyizere cyo kubona igitego ariko kubona izamu bikomeza kuba ingorabahizi.

Igice cya Mbere cyarangiye Uganda iri imbere n’igitego kimwe, ariko ntabwo byatsinze ko yongera kubona izamu ry’u Rwanda kuko mu minota ine gusa y’igice cya Kabiri, ikindi gitego cyari kigiyemo.

Uganda yakomeje gucunga izamu ryayo ikanyuzamo ikanashaka ibindi bitego, ariko iminota 90 irangira u Rwanda rutabashije kubona igitego na kimwe.

Undi mukino wabaye, ni uwahuje u Burundi bwatsinze Djibouti ibitego 3-0, byatsinzwe na Bukuru Joëlle watsinze bibiri na Niyonkuru watsinze ikindi ku munota wa 90.

Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki 3 Kamena 2022, ikina n’u Burunda saa Kumi za Kampala, saa Cyenda za Kigali.

Uyu munsi hataganyijwe imikino ibiri, uwa Zanzibar na Éthiopia Saa sita z’amanywa n’uwa Tanzania na Sudan y’Epfo uba Saa cyenda z’amanywa.

- Advertisement -
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda
Abakinnyi 11 ba Uganda babanjemo
Ababanjemo ku ruhande rwa Djibouti
Abakinnyi b’u Burundi babanjemo
Djibouti yagowe n’u Burundi ku mukino wa Mbere

UMUSEKE.RW