Clarisse Karasira yihakanye umukobwa uvuga ko bavukana

Clarisse Karasira yihakanye umukobwa witwa Uwingeneye Chantal uvuga ko bavukana kuri Se

Clarisse Karasira yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko atifuje kubivuga kuva kera kuko yatekerezaga ko abenshi batazemera ibyo yise ibinyoma bivugwa n’uwiyitiriye ko bavukana kuri Se umubyara.

Yavuze ko nta sano na nke iri hagati ye n’uriya mukobwa witwa Uwingeneye Chantal ko ibyo avuga ari ibinyoma ndetse no guharabika umubyeyi we.

Yagize ati “Arabeshya, ntabwo tuvukana ndetse nta Sano nanke iri hagati yacu uretse kuba twese turi abanyarwanda ndetse tukaba ikiremwa muntu. Ni Umwana ushaka kumenyekana yuririye ku kwisanisha nanjye ndetse n’ubuzima bwanjye.”

Avuga ko uyu mukobwa ukora ubuhanzi avuga ko Se umubyara yabyaye umwana hanze muri 1994, ndetse ko Se yapfuye muri icyo gihe kandi icyo gihe haraburaga imyaka 3 ngo Clarisse Karasira avuke.

Ati “Niba se yarapfuye muri 1994 papa wanjye icyo gihe yari akiri umusore kandi yasezeranye na mama nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Karasira avuga ko uriya mukobwa yise (Umwana) abizi neza ko ibyo arimo ari ukubeshya ndetse bitanahura ko atamuzi ndetse atazi n’umuryango we.

Ati “Mwibaze impamvu atamvugisha kandi email na numero yanjye biri ahagaragara ahubwo akajya mu itangazamakuru guhuza ko avukana nanjye nuko nawe afite impano ngo yo kuririmba?”

Uyu muhanzikazi usigaye utuye muri Amerika yavuze ko amagambo avugwa n’uriya mukobwa ababaza ababyeyi cyangwa agatuma abantu batekereza ku babyeyi uko batari kandi “Ari abantu bafite inshingano ndetse bareberwa ho na benshi.”

Asobanura ko kuvugwa kuri Clarisse Karasira “Ntacyo njye bintwaye ndabimenyereye ariko kuzana ababyeyi mu bintu bidafite ukuri kandi byagira ingaruka kuri reputation yabo byo ntabwo aribyo kwihanganira.”

- Advertisement -

Agaragaza ko bigayitse kwifuza kumenyekana wisanisha n’abandi ko ibyiza wakora ibikorwa byiza bishimwa na benshi.

Ati “Kugira ishusho isa nanjye ntakintu bimaze, kuko njye ndi umwana w’umuntu, Ahubwo uwakwirata yakwirata ko asa n’Imana kuko niyo nziza.”

Yakomeje agira ati ” Inyota yo Kumenyekana muri ubu buryo nimbi cyane. Ikindi ibyo uyu mwana arimo gukora ni ibyaha bihanwa n’amatekegeko.”

Yaciye amarenga ko ibiri gukorwa n’uyu mukobwa azabibazwa n’amategeko n’ubwo ateruye ngo avuge niba yaratanze ikirego ngo akurikiranwe n’amategeko.

Ati “Niba uyu mwana ankunda akaba akunda ibyo nkora n’ibyiza kandi ndabimushimiye ariko kubirebana n’ibinyoma arimo gukwirakwiza abizi neza ndetse anabishaka ikibabaje akanabizanamo umubyeyi we bwite byo ntabwo aribyo kurebera.”

Mu butumwa burebure yanditse yasabye abantu kutizera ibyo uyu mukobwa avuga ko ibindi bari kubikurikirana.

Mu batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Clarisse Karasira bamusabye kwegera uriya mukobwa bakaba bakora DNA Test kuko wasanga Ise yaramubyaye akiri umusore.

Muri ibi bitekerezo hari n’ababwiye uyu muhanzikazi ko kwihakana umuvandimwe ari amahano bagomba kumwegera bakamenya imvano yo kuvuga ko bavukana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW