DRC yatanze umugabo ku Bwongereza, isaba amahanga kotsa igitutu u Rwanda

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye uBwongereza nka kimwe mu bihugu bikomeye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, Commonwealth, ndetse n’amahanga kotsa igitutu Perezida w’uRwanda Paul Kagame, uRwanda rukareka gushyigikira abarwanyi b’umutwe wa M23,  hagashakwa inzira y’amahoro nk’uko itangazo basohoye ribivuga.

Perezida Tshisekedi yikomye u Rwanda avuga ko rushaka gusahura ubutaka bwa Congo

Repubulika ya Demokarasi ya Congo,itangaje ibi mu gihe uRwanda habura iminsi itageze kuri itatu ngo rwakire inama ikomeye ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu bihugu bivuga ururimi rw’icyongereza,CHOGM.

Ni inama biteganyijwe ko igomba gutangira kuva kuri uyu wa 20 -26 Kamena 2022.

Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryo kuwa 17 Kamena 2022, rya  Minisiteri ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryibukije ko uRwanda rugiye kwakira inama ikomeye ya CHOGM, isaba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, umuyobozi ukomeye muri uyu muryango, gushyira igitutu ku Rwanda , hagashakwa inzira y’amahoro ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Muri iri tangazo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yavuze ko umutwe wa M23 ushyigikiwe n’uRwanda  wigaruriye Umujyi wa Bunagana muri Teritwari  ya Rutshuru ,mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ,wishe umwana,utuma ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

DRC ivuga ko nyiri abayazana b’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo ari uRwanda, rushaka kwigarurira ubutaka bwabo burimo amabuye y’agaciro.

Iri tangazo rigira riti “Iyi ni intambara y’ubukungu duhanganyemo ,umutungo kamere ,iri kwigarurirwa n’umutwe w’iterabwoba w’uRwanda.”

DRC yavuze ko iri kugerageza kuvugana na Leta y’UBwongereza ndetse n’andi mahanga ngo ashyire igitutu kuri Perezida w’uRwanda Paul Kagame, ngo akure abasirikare bavugwa ko bari muri  iki gihugu ndetse n’irindi hohoterwa ryose rihagarare.

Yagize iti “Perezida Tshisekedi arahamagarira abayobozi b’amahanga gufasha Repubulika ya Demokarasi ya Congo no gushyira igitutu kuri Perezida Kagame ngo ahagarike akarengane gakorerwa muri Congo ndetse ahamagare bwangu ingabo ze zinjiye mu Burasirazuba bwa Congo, zigatuma benshi bapfa, bahunga.”

- Advertisement -

Yakomeje iti “Dufite uburenganzira bwo gusaba abaturanyi bacu kubaha teritwari yacu.RDC irashaka amahoro, umutekano ku basiviri bari ku butaka bwacu bwo mu Burasirazuba bwa Congo .Turasaba ibihugu byo muri Afurika, Amerika by’umwihariko UBwongereza kwinjira muri iki kibazo no gushyira igitutu ku Rwanda, rugakura abasirikare barwo bari kubutaka bwacu.”

Ibi birego ku Rwanda no kwishinjikiriza amahanga bije nyuma y’ibindi byabanje bishinja uRwanda gushyigikira umutwe wa M23.

Ni ibintu uRwanda rutahwemye kugaragaza ko ari ibinyoma ndetse n’umutwe bivugwa ko ushyigiwe, wabyamaganiye kure.

Ni mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo ibintu bikomeje kuzamba, ndetse mu mirwano yabaye , umutwe wa M23 watangaje ko kuri uyu wa Gatanu, wahanuye indege ya Kajugujugu, ya FARDC, inafata agace ka Tshengero.

M23 ivuga ko yifuza ko ibibazo byakemuka hifashishijwe inzira y’ibiganiro.

Ni mu gihe Leta ya Congo yamaze gufata uyu mutwe ko ari uwiterabwoba, batahirahira bajya mu biganiro ko ahubwo bazawurwanya kugeza igihe utsinzwe, ukarambika hasi intwaro.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW