ESSI Nyamirambo yasabwe gutanga uburezi buzira ingengabitekerezo ya Jenoside

Ishuri ryisumbuye rya ESSI Nyamirambo rizwi nko kwa Khadafi riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali,ryasabwe gukomeza guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,batanga uburezi buzira ingengabitekerezo yayo.

Kwibuka byabanjirijwe no gushyira indabo ku rukuta ruriho amazina y’abishwe babarizwaga muri ESSI Nyamirambo

Ibi babisabwe kuwa Gatanu,tariki ya 3 Kamena 2022, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abari abarimu,abanyeshuri n’abakozi b’iki kigo.

Umuyobozi w’ishuri rya ESSI Nyamirambo,Ntamuturano Abdu,yashishikarije urubyiruko gukomeza kubaka muri bo ndi umunyarwnda, birinda icyahembera urwango.

Ati “Dushishikariza urubyiruko rwacu ko kuba ndi Umunyarwanda, birenze ikindi cyose umuntu yakwibonamo.”

Yavuze ko muri iki kigo, bashishikariza abanyeshuri kumenya amateka, kandi bakavanamo amasomo akomeye, yatuma abarinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’ikigo ndangamuco wa Kislam  (Centre Culturel Islamique)  iri shuri ribarizwamo, Abdellatif Oulad Aouid,yavuze ko ikigo ndangamuco cya Kislam giha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, giharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Tuje kwibuka ibihe byari bigoye,byuzuye agahinda n’akababaro,ku byabaye kuri iki gihugu,tuje kwibuka, dufata mu mugongo Igihugu cy’uRwanda.Uburezi ni ryo shingiro ry’abazavamo abeza b’iki gihugu.Iyo bugenze neza, butanga umunezero n’ibyishimo ku benegihugu kubera ko buba buyobowe n’abato kandi basobanutse.”

Yakomeje abacitse ku icumu rya Jenoside, ababwira ko hari igihugu cyiza kizakomeza kubakunda.

Umukozi  muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’uburezi, Dr Christine Niyizamwitirira, yasabye ishuri rya ESSI Nyamirambo gutanga uburezi bubereye umunyarwanda, butarimo urwango n’ivangura , byaganisha kuri Jenoside.

- Advertisement -

Yagize ati “ Turashima Abanyamadini bakomeje kugira uruhare mu isanamitima,Minisiteri y’Uburezi ikongera gusaba ko bashyiramo imbaraga ndetse abayisilamu ari nabo bareberera iri shuri rya Nyamirambo, gukomeza gutanga uburezi buzira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yasabye kandi ko iri shuri ryakomeza kugirana ubufatanye n’abarokotse Jenoside bigaga muri iki kigo.

Yakomeje agira ati “Ndasaba umuryango wa ESSI na none gukomeza kuba umwe kandi igashimangira indangagaciro y’ubufatanye,kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakora ,bigisha wenda baniga hano batazigera bajya mu bwigunge kandi umuryango wa ESSI ugihari.Mukomeze kuba umuryango umwe kugira ngo dusigasire abashenguwe.”

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Sailim Hitimana , yagaragaje ko bamwe mu bayobozi b’amadini bagize uburangare ntibarinda abo bari bashinzwe,ahubwo bakijandika muri Jenoside.

Yagize ati “Abayobozi b’amadini ubusanzwe bafite inshingano zihoraho zo kurinda roho z’abantu n’imibiri yabo ,biba ari akababaro gakomeye ariko hari abaducitse hari icyo twagombaga kuba twarakoze muri icyo gihe. “

Yashimye ko hagiyeho gahunda yo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,asabako Jenoside itakongera ukundi.

Yakomeje agira ati “Turashimira imiyoborere myiza  y’ubuyobozi bw’’Igihugu cyacu,buyobowe ku isonga na Perezida wa Repubulika ,Paul Kagame, ubuyobozi budushoboza kwibuka twiyubaka, Jenoside ntizongere kubaho ukundi.Dufatanyije rimwe twese, twiyemeje gukomeza kurinda ubumwe bwacu,twiyemeje kandi kurwanya no gutsinda uwo ari we wese washaka kudusubiza mu macakubiri ayari yo yose”

Muri iki kigo ndangamauco cya Kislam kibarizwamo iri shuri rya ESSI Nyamirambo,kibarura abazize Jenoside yakorewe abatusi, bari abanyeshuri,abakozi n’abigishaga  muri icyo kigo bagera kuri 35.

Umuyobozi wa Centre Culturel Islamique n’umukozi wa MINEDUC bacanye urumuri rw’ikizere

 

Uyu muhango witabiriwe n’abanyeshuri bo muri iki kigo
Umuyobozi w’ishuri,Abdu yabasabye kwimakaza ndi umunyarwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW