Fally Ipupa yatanze umuceri n’ibisuguti byo gufasha ingabo za Congo ku rugamba

Umucuranzi uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga, Fally Ipupa, yifatanije n’Abanyekongo mu bukangurambaga bwo gutera akanyabugabo ingabo za Leta zihanganye n’umutwe wa M23, ukomeje kuzotsa igitutu ku rugamba.

Bimwe mu byatanzwe n’umuhanzi Fally Ipupa

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe ku Isi binyuze mu njyana ya Rhumba, yashyikirije inkunga y’ibiribwa, amazi n’amafaranga yo gushyigikira ingabo za FARDC ku rugamba zikomeje gukubitwa inshuro n’abanyecongo bo muri M23 bavuga ko bimwe uburenganzira mu gihugu cyabo.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 13 Kamena 2022 i Kinshasa, Umuyobozi mukuru wa FARDC, Jenerali Célestin Mbala Munsense, nibwo yakiriye itsinda rya Fondasiyo Fally Ipupa, uyu muhanzi asanzwe ahagarariye.

Fally Ipupa yari yitwaje “Umusanzu w’ibyo kurya ku basirikare ba Congo barengera ubusugire bw’igihugu mu Burasirazuba.”

Yumvikanye yikoma u Rwanda avuga ko “Banze ubushotoranyi ku gihugu cyabo” ko bazashyigikira ingabo ziri ku rugamba rw’amasasu.

Abayobozi b’ingabo bashimiye uyu muhanzi kubera iki kimenyetso “cy’ubuntu no gushyigikira ingabo z’igihugu cye” bashimangira ko “ibyo biryo bizoherezwa mu buryo butaziguye” ingabo ziri ku rugamba.

Inkunga yatanzwe na Fally Ipupa igizwe n’imifuka y’imiceri, imifuka ya Semolina, Udusanduku twa Sardine, amacupa y’amazi, amapaki y’ibisuguti n’amata.

N’ubwo inkunga ikomeje gukusanywa hirya no hino muri RD Congo, ku mbuga nkoranyambaga hagaragara abitotomba bavuga ko inkunga itangwa itagezwa ku ngabo zikomeje kuraswa na M23 ahubwo biribwa n’abakomeye mu Gisirikare cya Congo.

Ubwo Fally Ipupa yashyikirizaga abasirikare bakuru inkunga yageneye FARDC

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW