Gakenke: Abanyamuryango ba YURI bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rugize umuryango wa YURI bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Gakenke, bigishwa amateka yayiranze biyemeza gukomera ku gihango cy’ubumwe, ubwiyunge no gukunda Igihugu nk’uko biba mu mahame bagenderaho.

Uwari uhagarariye YURI n’ugarariye Dasso mu Murenge wa Kivuruga bunamiye Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso bashyiraho n’indabo

Iki gikorwa cyo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyabereye mu Murenge wa Kivuruga kibanzirizwa n’umuganda wo kubumba amatafari azubakishwa inzu y’umuturage utagiraga aho kuba nyuma y’uko inzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro igashya yose.

Basoje berekeje ku Rwibutso rw’Akarere ka Gakenke rushyinguyemo imibiri 1878 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banaremera abayirokotse batishoboye babiri bahabwa amatungo magufi (ihene) bishyurirwa na Mituweli.

Umunyamabanga uhoraho w’umuryango YURI ku rwego rw’Igihugu, Rwamushana Dominique avuga ko Gusura inzibutso no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari uburyo bwo kwiga amateka yaranze Igihugu no kwamagana icyo ari cyo cyose cyakongera gusubiza Igihugu mu icuraburindi.

Yagize ati “Twasuye Urwibutso rw’Akarere ka Gakenke rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twaremeye abayirokotse babiri batishoboye bahabwa ihene banishyurirwa mituweli, ibi byose bigamije kwigisha urubyiruko amateka yaranze igihugu cyacu, nk’urubyiruko umurage dufite ni iki Gihugu kandi kitwigisha ibyiza, icyo twihaye nk’intego ni ugukomera ku burere mboneragihugu, gukunda umurimo no gukunda Igihugu, dusigasira ibyagezweho no kubaka ibishya.”

Umwe mu barokotse Jenoside wahawe ihene Rurangwa Placide avuga ko igiye kuzamura ubushobozi bwe ndetse ko bizatuma atongera kujya mu mubare w’abishyurirwa mituweli, ahubwo azajya ayitangira.

Yagize ati “Kubona urubyiruko nk’uru rutwegera bakadutera inkunga yo kwizamura mu mibereho myiza, bituma twumva dufite umuryango mugari utwitaho umunsi ku wundi, iri tungo mpawe nzarikuraho byinshi, ifumbire, amafaranga mbese muri bike narimfite hari ikiyongereyeho, nzitangira mituweli ku muryango wanjye ntarindiriye ubufasha n’utundi tubazo duto twananiraga kudukemura ntibizongera kubaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga Twahirwa Jean de Dieu, avuga ko urubyiruko nk’inkingi Igihugu cyubakiyeho, bagomba kuba abambere mu kurwanya no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iri hose, kandi ngo nk’ubuyobozi bazakora ibishoboka byose babafashe.

- Advertisement -

Yagize ati “Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu, ni inkingi twubakiraho imbaraga zacyo, hari uburyo bwinshi bigishwa amateka yaranze Igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakamenya ukuri, icyo duhora tubasaba ni uguhaguruka dufatanyirije hamwe tukarwanya abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bityo rero turashimira YURI yabafashije kugera kuri iki gikorwa kandi tuzakomeza gufatanya na bo.”

Muri uyu Murenge wa Kivuruga Abanyamuryango ba YURI basuye Urwibutso  rwa Genoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Gakenke, baremera imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside batishoboye bishyurirwa n’ubwisungane mu Kwivuza Mituweli, ndetse banabumba amatafari yo kubakira umuturage utagiraga aho kuba, byose hamwe byatwaye asaga ibihumbi 500.

Imiryango ibiri y’abarokotse Genoside itishoboye yorojwe ihene

Nyirandikubwimana Janviere