Gicumbi: Abana bashashe inzobe bavuga imbogamizi bagifite ku burenganzira bwabo

Kuri uyu wa 16 Kamena 2022 ku munsi wahariwe umwana w’ umunyafurika mu karere ka Gicumbi umunsi wizihijwe mu Murenge wa Kageyo ahari ikigo kirera abana b’ imfubyi ,ndetse n’abakomoka mu miryango itishoboye, mu butumwa abana banenze bamwe mu babyeyi batuzuza inshingano zo kurera uko bikwiye.

Niwebyona Nina umwana uhagarariye abandi yasabye ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa

Bavuga ko batakwirengagiza abarezi bazirikana inshingano zabo no kubahiriza uburenganzira bw’abana harimo nko kuba mwarimu atakireresha inkoni mu ishuri ndetse no kuba babona ifunguro rya saa sita ntibicwe n’ inzara bari kwiga nkuko byahozeho, gusa bageze ku mwanya w’ ibitekerezo berekaye ko hakiri urugendo rugitegerejwe.

Niwebyona Nina Umwana wiga muwa Gatanu w’ amashuri abanza mu ishuri rya SOS Byumba, avuga ko ku munsi wabo batabura kwibutsa ababyeyi ko bifuza kurya bagahaga, kubona umwanya wo gutanga ibitekerezo bafite, kuko hari aho babona uburenganzira bwabo buhonyorwa.

Agira ati “Mudufashe twamagane ababyeyi tubona abana babo bataye ishuri, hari abana bakikorera imicanga n’ amabuye, kunoga icyayi ,kwikorera ibifuka bw’Ubwatsi bw’amatungo, turacyabona abana bandagaye mu muhanda.”

Yongera ati “Turacyumva abangavu baterwa inda, hari abana bacyambaye ibishwambagara,ndetse n’ ababyeyi bafungirana abana babo kuko bavutse bafite ubumuga ,mureke hubahirizwe uburenganzira Bwacu kuko natwe ejo tuzabyara abana kandi dukeneye kubitura ibyiza mwatugeneye.”

Uwayezu antoinne ni umubyeyi uhagarariye abandi mu murenge wa kageyo ,avuga ko intero ya “Fata umwana wese nk’Uwawe” bayakiranye amaboko yombi, gusa ko ikibazo cyo kutubahiriza uburenganzira bw’abana gisigaye mu miryango ifitanye amakimbirane.

Ati “Umubyeyi wacu yaduhaye intero ya fata umwana wese nk’uwawe ,natwe twayakiye uko, ariko ikibazo gisigaye mu gutanga ubukangurambaga ku miryango usanga akenshi ifite amakimbirane akomoka ku businzi ,n’ indi myitwarire idahwitse mu muryango, turakomeza kwigisha.”

Nkurunziza Amon ni umuyobozi w’ikigo cya SOS Byumba, avuga ko bakomeje gufatanya kurera abana nk’ inshingano zabo , ko uburere budatangwa n’abaterankunga gusa ,ahubwo hakenewe ubufatanye bwa buri rwego, haba amadini, ubuyobozi ndetse n’ababyeyi b’abana.

Ati “Dufite abana barenga 1300 turera hano muri SOS Byumba, bamwe n’ imfubyi , ariko hari nabo turera baturutse mu miryango usanga iba ifitanye amakimbirane bigatuma kubahiriza uburenganzira bw’ abana babo bidakorwa uko bikwiye, hari n’ ababyeyi usanga bafite imico idakwiye nk’ uburaya, nabo abana babyaye birirwa mu muhanda, ndetse n’ imiryango itishoboye, hakenewe ubufatanye ariko abana ntibavutswe uburenganzira bwabo.”

- Advertisement -

Umukozi w’Akarere ushinzwe imiyoborere Munyezamu joseph avuga ko nk’ubuyobozi batajenjetse dore ko bamaze ukwezi mu bukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi kugira umuryango ushoboye kandi utekanye nk’ imwe mu nkingi yatuma abana batavutswa uburenganzira bwabo.

Ati “Tugiye gushyira ingufu mu kubaka imiryango itekanye,turasaba ababyeyi kubazwa inshingano, birababaje kubona umubyeyi abura inkoko ntidusinzire ,ariko umwana yarara mu muhanda ntibajye kumushakisha.”

Hatari Patrick umwe mu bayobozi ba SOS Byumba yavuze ibibazo bikibangamira abana asaba ko byaranduka
Antoine Uwayezu umubyeyi uhagarariye abandi

EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi