Goma: Umurambo w’umusirikare warasiwe mu Rwanda watashye nk’Intwari

Umurambo w’umusirikare wa Congo warasiwe ku mupaka wa Petite Barrière uhuza u Rwanda na RD Congo, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 17 Kamena 2022, wasubijwe i Goma mu masaha ya nyuma ya saa sita.

Umurambo w’uyu musirikare wahawe icyubahiro n’inzego zitandukanye zo muri Congo

Abaturage babarirwa mu magana, biganjemo urubyiruko, bari bategereje umurambo w’uyu musirikare warashwe n’abapolisi barinze umupaka w’u Rwanda.

Ubwo umurambo w’uyu musirikare wagezwaga ku butaka bwa RD Congo uri muri ambulance, urubyiruko rwayikurikiye baririmba indirimbo zo gukunda igihugu.

Uru rubyiruko rwaririmbaga “Intwari, Intwari, Intwari yacu” mu rwego rwo guha icyubahiro uyu musirikare warashwe ubwo yarasaga ku basivili n’aba polisi b’u Rwanda barinze umupaka.

Urubyiruko rwo muri Goma rwashimagije uyu musirikare bamwita intwari bagira bati “Nk’umuntu ukunda igihugu, yahagurukiye kuvuga ngo oya ku bitero by’u Rwanda.”

Nk’uko ingabo z’u Rwanda zibitangaza ngo uyu musirikare yarashwe nyuma yo kurasa ku bapolisi b’u Rwanda, muri metero 25 uvuye ku mupaka, akomeretsa abapolisi babiri bo mu Rwanda.

Ku ruhande rwa Guverinoma ya Kongo, nta muyobozi kugeza ubu urasobanura uko ibintu byagenze.

Itsinda ry’ingabo za EJVM ryahageze kugira ngo rikore iperereza ku rupfu rw’uyu musirikare mu ngabo za Kongo.

Uyu musirikare ni umwe mu bamaze iminsi bahanganye n’umutwe wa M23 ukomeje kubuza amahwemo ingabo za RD Congo muri Rutchuru.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko uyu musirikare ubwo yageraga i Goma yafashe umwanzuro ugayitse wo kwinjira ku butaka bw’u Rwanda arasa mu rwego rwo guhorera inshuti ye yarasiwe ku rugamba na M23.

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma rwaherekeje umurambo w’uyu musirikare kugera ku bitaro bya Gisirkare by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru aho ari mu buruhukiro.

Kugeza magingo aya ituze ryagarutse ku mupaka wa Kongo n’u Rwanda, no mu gace ka Birere muri Kongo haramukiye imyigaragambyo ubucuruzi burimo burakorwa nk’ibisanzwe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW