Hakizimana Louis na Hakizimana Ambroise basezeye gusifura

Umukino wa AS Kigali FC na APR FC ni wo wari uwa nyuma kuri Hakizimana Louis wari umusifuzi mpuzamahanga.

Hakizimana Ambroise yashimiwe byinshi yagezeho agisifura

Hakizimana Ambroise we yahagaritse gusifura mbere ya mugenzi we (Louis) ariko kuri uyu munsi nibwo byashyizwe ku mugaragaro.

Aba basifuzi bombi, bagaragarijwe urukundo na barumuna babo bakiri mu mwuga wo gusifura, baza bambaye imipira yanditseho ngo “Mwarakoze”.

Biteganyijwe ko Hakizimana Louis azasimburwa na Rulisa Patience, mu gihe Hakizimana Ambroise we yasimbuwe na Mugabo Eric.

Aba bombi basifuye amarushanwa mpuzamahanga akomeye, arimo amarushanwa y’amakipe yabaye aya Mbere iwayo muri Afurika, CAF Champions League n’amarushanwa y’amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Basifuye kandi amarushanwa ahuza amakipe ahatanira kujya mu mikino Olempike. Hakizimana Louis we yanasifuye igikombe cya Afurika cy’abakuru n’icy’abari munsi y’imyaka 20 (Africa U-20 Cup Of Nations).

Hakizimana Louis yasifuye amarushanwa arimo Igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 20 mu 2017, mu 2018 yasifuye igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu [CHAN] muri Maroc n’igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri mu 2019.

Aba bombi mu myaka irenga icumi bari bamaze ari abasifuzi mpuzamahanga, basifuye imikino ikomeye mu Rwanda irimo ihuza APR FC na Rayon Sports FC n’ihuza Kiyovu Sports na Rayon Sports cyangwa na APR FC.

Hakizimana Louis yasezeye gusifura

UMUSEKE.RW

- Advertisement -