Handball: U Rwanda rugiye kwakira Shampiyona ya Afurika y’ingimbi

Ku wa Gatatu tariki 8 Kamena, ni bwo u Rwanda rwamenyeshejwe ko ruzakira shampiyona ya Afurika y’ingimbi n’abana bari munsi y’imyaka 18 mu bahungu.

U Rwanda ruzakina shampiyona ya Afurika ya Handball y’ingimbi n’abana bari munsi y’imyaka 18 [Cadets]
Ibi u Rwanda rwabimenyeshejwe biciye mu ibaruwa rwandikiwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika [CAHB], rumenyeshwa ko ari cyo Gihugu kizakira shampiyona ya Afurika y’ingimbi mu kwezi kurengaho iminsi mike kuri imbere.

Biteganyijwe ko iyi shampiyona ya Afurika, izakinwa kuva 18 kugeza 28 Kanama uyu mwaka. Mu gihe kuva tariki 28 Kanama kugeza 7 Nzeri uyu mwaka, hazakinwa shampiyona ya Afurika y’abana bari munsi y’imyaka 18 mu bahungu.

Ibaruwa CAVH yandikiye Ferwahand iyimenyesha ko u Rwanda ruzakira shampiyona ya Afurika y’ingimbi

UMUSEKE.RW