Hateguwe irushanwa rishya ryo gufasha abahanzi bakizamuka ryiswe ‘Your Talent’

Umunyamakuru Pazo Parole n’inzu itunganya muzika yitwa SAI Music batangije irushanwa rizafasha abahanzi kugaragaza impano zabo mu kuririmba, aho byitezwe ko rizashyira itafari ku iterambere rya muzika nyarwanda.

Umunyamakuru Niyomushumba Patrick uzwi nka Pazo Parole uri mubateguye iri rushanwa

Ni irushanwa ryiswe ‘Your Talent’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ab’inkwakuzi batangiye kugaragaza inyota yo kuryitabira kugira ngo inzozi zabo zibashe kuba impamo.

Ni irushanwa rigamije gushaka impano zidasanzwe muri muzika zituye mu Rwanda, umuhanzi uzahiga abandi azahembwa ibihumbi 200.000frw, akorerwe indirimbo muri Studio ya SAI Music ndetse ahabwe amasezerano yo gukurikiranwa mu muziki na BL Entertainment.

Umunyamakuru mu myidagaduro kuri Fine Fm, Niyomushumba Patrick uzwi nka Pazo Parole yabwiye UMUSEKE ko iri rushanwa mu kuritegura bafatanyije n’inzu itunganya umuziki yitwa “SAI MUSIC” iherereye i Kanombe mu Busanza mu rwego rwo gufasha abafite impano mu kuririmba.

Pazo Parole yagize ati “Aya marushanwa agamije gufasha abahanzi kugaragaza impano ndetse no kubona ubushobozi bwo kujya muri Studio.”

Yakomeje agira ati ” Gutegura aya marushanwa ni ukubera ko hari abahanzi benshi bafite impano ariko bakandika indirimbo zigahera mu bitabo, iki n’icyo gihe cyo kuzikora zikabasha no kumenyekana.”

Kwiyandikisha muri “Your Talent” bizatangira ku wa 13 Kamena 2022 bisozwe ku wa 27 Kamena 2022.

Biteganijwe ko iri rushanwa rizatangira ku wa 4 Nyakanga 2022, abahanzi bakiyandikisha aho SAI Music ikorera mu Busanza i Kanombe cyangwa bakifashisha numero ya Telefone 0782555261.

Ibisabwa kugira ngo wiyandikishe ni ukuba ufite impano yo kuririmba ,kuba uwiyandikisha yemera gukurikiza amabwiriza agenga irushanwa no kwishyura amafaranga ibihumbi 5000 frw yo kwiyandikisha.

- Advertisement -

Abanyempano baziyandikisha bazafatwa amashusho baririmba ashyirwe ku mbuga nkoranyambaga abatora bahitemo urusha abandi kuririmba.

Gutoranya uwahize abandi bizakorwa n’akanama nkemurampaka karimo abantu bafite ubunararibonye mu muziki.

Usibye uzegukana iri rushanwa, hari ibindi bihembo birimo gukorerwa indirimbo no gufashwa kuzimenyekanisha bizahembwa uzegukana umwanya wa kabiri.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW