Igisirikare cya Congo cyemeye ko cyatakaje Bunagana ariko ngo “si M23 yayifashe”

Mu masaha y’ijoro ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zasohoye itangazo zemeza ko Umujyi wa Bunagana wafashwe ariko ngo “si inyeshyamba za M23 zawigaruriye” nk’uko zabyigambye mu itangazo.

Brig Gen Ekenge Bomisa Efomi Sylvain Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru iyobowe gisirikare

Itangazo rya FARDC ryakurikiye iry’inyeshyamba za M23 zavuze ko zafashe Bunagana bitari muri gahunda, gusa kugira ngo zihagarike ubushotoranyi bw’ingabo za Leta ya Congo n’abayishyigikiye barimo FDLR.

Brig Gen Ekenge Bomisa Efomi Sylvain Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru iyobowe gisirikare, mu itangazo yasinye yavuze ko Bunagana yafashwe n’ingabo z’u Rwanda.

Iri tangazo rigira riti “Nyuma yo kubona ko abo bashyize imbere batakaje byinshi, ingabo z’u Rwanda, noneho ku mugaragaro, zanzuye kurenga ku budahangarwa bw’urubibi n’ubusugire bw’igihugu cyacu zifata umujyi uri ku rubibi wa Bunagana, wafashwe kuri uyu wa Mbere ahagana saa moya za mu gitondo (7h00 a.m).”

Uko itangazo ryanditswe, Brig Gen Ekenge Bomisa Efomi Sylvain Umuvugizi wa Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru iyobowe gisirikare yanarisomye kuri video irimo amwe mu mafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inyeshyamba za M23 zinjira mu mujyi wa Bunagana.

Brig Gen Ekenge Bomisa Efomi Sylvain muri iryo tangazo avuga ko ifatwa rya Bunagana “n’abo yita ingabo z’u Rwanda”, ngo bigize igitero ku ngabo za Congo, ko bityo ku kiguzi cyose n’ingaruka izo ngabo za Congo zizagikoresha mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Itangazo risaba abaturage kutagira ubwoba no kwizera ingabo za Congo.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -