Imibare y’abiyahura kubera kubengwa ikomeje kuzamuka -Intabaza ku bakundana

Ni igikorwa abantu mu ngeri zitandukanye batangaho ibitekerezo na byo bitandukanye,aho hari abavuga ko cyane cyane ku bakobwa kubwo kugira amarangamutima menshi,bishoboka cyane ko yiyahura igihe yanzwe n’umuntu yakundaga cyane banateganyaga kurushinga.

Abandi bavuga ko kwiyahura bidakwiriye ngo kuko ikitabuze mu rutoki ari amakoma,aho umuntu akwanze wanabona undi mukundana.

UMUSEKE wifuje kumenya icyo abantu batandukanye bavuga kuri iyi ngingo, cyane cyane urubyiruko ruri mu bakundana bitegura kurushinga.

Hari umukobwa utifuje ko umwirondoro we ushyirwa mu itangazamakuru, yagize ati “Ku babyeyi bacu ntabwo babyumva,ariko ku muntu uri muri iki kigero cyacu yabyumva.hari igihe ukunda umuntu ukamwimariramo ukumva nta kintu na kimwe wakora utamufite.”

Akomeza agira ati “Abakobwa tujya mu rukundo tukajya tukarwinjiramo cyane, iyo ugiye imbere rero uwo mu muntu bikagera igihe wenda akabona atari wowe yashakaga,birashoboka ko ashobora kugukatira. yagukatira, kwiyakira bikakunanira, bikaba bishobora kukuviramo kwiyahura. njye ndumva ari ibintu bisanwze!”

Hari umuhungu na we utashatse ko umwirondoro we uvugwa, yagize ati “Hari n’igihe usanga uwo  akubenze, hagiye kuza undi ugukunda kurushaho.”

Uyu muhungu avuga ko kwiyahura kuko wanzwe n’uwo wakundaga ari ibigaragaza imitekerereze ikiri hasi.

Umujyanama mu mitekerereze ,Bukuru Germaine asobanura igitera umuntu kwiyahura kubera kunanirwa kwacyira ko yatandukanye n’uwo yakundaga.

- Advertisement -

Ati “Amarangamutima umuntu agira ku kibazo runaka agize, aratandukanye. wowe nakubenga ,uzavuga ngo ikitabuze mu rutoki ni amakoma. uriya nibamubenga,azavuga ati “ndamutse mubuze sinabaho.”

Akomeza agira ati” Uriya uvuga ngo sinabaho,ni we uzagaragaza amarangamutima mu buryo buremereye,yumve amajwi anamubwira ati ubundi se usigariye iki? barakubenze,uri imbwa,ntacyo bimaze kubona umukobwa akubenze.”

Bukuru Germaine avuga ko hashingiwe ku mitekerereze, igitera umuntu kwiyahura kubera kutakira ko yatandukanye n’uwo bakundanaga, ahanini ari uko uwo wiyahura ari we uba warashyize imbaraga nyinshi mu rukundo, ugasanga “yarahatirizaga cyane akanakunda utamukunda.”

Agira inama abari mu rukundo ko ari byiza guha igihe uwo ukunda kugira ngo na we atekereze neza niba byaraje akagukunda, ndetse ukaniha igihe wabona byanze ukarekera guhatiriza kugira ngo utazisanga kwiyakira byakunaniye bikaba byagukururira agahinda kagutera kwiyahura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry aherutse gutangaza ko mu mibare RIB ifite y’abantu biyahuye, harimo n’abiyahuye kubera kubengwa n’ababasezeranije ko bazabana ariko ntibibe, anagira inama abantu ko kwiyahura atari cyo gisubizo kuko hari ubundi bufasha bahabwa.

Yagize ati “Hariho muri cases twakiriye, abiyahuye bavuga ko babitewe no kuba babenzwe n’abari babijeje kubashaka. ibyo rero icyo tubivugaho,ni uko muby’ukuri uwagira ibibazo ibyo aribyo byose,ntago yagombye kujya gufata umwanzuro wo kwiyahura,yajya yegera abavuzi bamwe bafasha abantu bafite ibibazo byo mu mutwe,bakabafasha.”

RIB igaragaza ko mu mwaka 2019/2020, umubare w’abantu biyahuye mu Rwanda ari 291. Muri 2020/2021 bari 285. Bose hamwe bari 576. batandatu(6) muri bo bangana na 2.1%, RIB ivuga ko biyahuye kubera kubengwa.

IDUKUNDA KAYIHURA Emma Sabine / UMUSEKE.RW