Indege yari kuzana abimukira ba mbere mu Rwanda yahagaritswe ku munota wa nyuma

Muri Mata uyu mwaka u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye amasezerano y’imyaka itanu azatuma rwakira abimukira bahungiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuva muri Mutarama, 2022.

Ku ikubitiro aba mbere bari kuza mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri indege ya Boeing 767, yagombaga guhaguruka saa 22h30 BST ku kibuga cy’indege cya Gisirikare i Wiltshire,  yasibijwe ku munota wa nyuma.

Abagera kuri Barindwi bari bategerejwe i Kigali, nta n’umwe wemerewe kubona itike y’indege kubera ingingo y’Urukiko rw’Uburayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu.

Hari umugabo ukomoka muri Iraq wari kuzanwa muri abo wavuze ko yahuye n“ibyago nyabyo byo kugirirwa nabi” aramutse aje mu Rwanda ntaho byaba bitaniye n’iwabo muri Iraq.

Uru Rukiko rwavuze ko nta cyemeza ko mu Rwanda abo bimukira bazabona uburenganzira busesuye mu mategeko.

Iyi ngingo y’uru Rukiko yafashwe mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Liz Truss yari yashimangiye ko nta cyahagarika aba bimukira kuzanwa mu Rwanda.

Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta, Priti Patel, yatangaje ko “yatengushywe” ariko yongeraho ati: “Imyiteguro y’indege itaha iratangira ubu.”

Amasezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda bakuwe mu Bwongereza yagiweho impaka n’imiryango itari iya Leta, amashyaka ndetse n’abandi batandukanye. Urukiko mu Bwongereza rwari rwemeje ko bamwe mu bimukira bohorezwa mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, mu Bwongereza habaye imyigaragambyo yo kwamagana icyo cyemezo.

Mu Kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Kamena 2022, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yatangaje ko ayo maseserano atagakwiye kugirwaho impungenge.

Mukurarinda yavuze ko kuba yaragiweho impaka bitabuza ibihugu byombi gushaka igisubizo cyari cyarananiranye.

- Advertisement -

Uru Rukiko rwafashe iyi ngingo yihuse rufite icyicaro i Strasbourg mu Bufaransa, rwasabye ko uyu mwanzuro wo kuzana abimukira mu Rwanda wahagarara kugera muri Nyakanga 2022 aho Inkiko zo mu Bwongereza zizaba zafashe umwanzuro wa nyuma kuri iki cyemezo.

Ubwo abimukira bamenyeshwaga ko bazoherezwa mu Rwanda, bamwe muri bo batangiye kwiyicisha inzara nk’igisa n’imyigaragambyo yo kudashaka ko bazanwa.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW