Inteko rusange ya Ferwafa ishobora gusiga Komite Nyobozi nshya

Mu butumire, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, ryahaye Abanyamuryango baryo, haragaragaramo ingingo ishobora kuzatuma hatorwa Komite Nyobozi nshya, mu gihe indi yaba yeguye cyangwa yegujwe.

FERWAFA ivuga ko mu nteko rusange itaha hashobora gutorwa Komite nshya

Abanyamuryango  b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’amaguru, Ferwafa, batumiwe mu nama isanzwe ngarukamwaka.

Ubu butumire bwashyizweho umukono na Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, burimo ingingo zirenga icumi zizigwaho. Iyi nama biteganyijwe ko izaba tariki 23 Nyakanga, 2022.

Gusa ingingo imwe iza imbere y’izindi, ni ivuga ko hashobora kuzatorwa Perezida, Visi Perezida b’iri shyirahamwe na Komite Nyobozi mu gihe bizaba ari ngombwa.

Indi ngingo iri ku murongo w’ibyigwa, ni ivuga ko hazabaho guhagarika cyangwa kwirukana umunyamuryango wa Ferwafa, niba hari uhari uzafatirwa icyo cyemezo. Abanyamuryango bose bahawe iminsi 21 gusa yo gutanga ibitekerezo biciye kuri iyi Email yacishijweho ubu butumire.

Komite Nyobozi iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier, igiye kuzuza umwaka itowe kuko yatowe tariki 27 Kamena umwaka ushize.

UMUSEKE.RW