Inzobere zagaragaje ko ihindagurika ry’ibihe ryagize ingaruka ku bukungu bw’Isi

Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda kubufatanye na IUCN hamwe na Ecosystem Services Partnership (ESP) bahuje abashakashatsi muri Afurika harimo na za Kaminuza z’iburayi ndeste na leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abahagarariye ibihugu muri Afurika, kugira ngo baganire kuruhare rw’isi muri rusange mu kurengera ibidukikije.

Iyi nama y’iminsi itatu yabereye mu karere ka Musanze kuva 8-10 Kamena 2022.

Inzobere zitabiriye iyi nama zivuga ko ije ari igisubizo kugira ngo barebere hamwe uburyo Isi abantu batuyemo yabungwabungwa, hanyuma ibashe gufasha kubona ibyo bakeneye yaba kubyo kurya , mu buhinzi no mu zindi serivisi z’ubukungu.

Charles Karangwa umuyobozi muri IUCN ushinzwe ibijyanye n’umutungo kamere muri Afurika akaba ahagarariye IUCN mu gihugu cya Kenya yavuze ko ubukungu bw’Isi bwagabanutse bitewe n’imihindagurike ry’ibihe.

Ati “Ibiza tubona, bifite aho bihura n’uburyo ibinyabuzima tubifata muri rusange. Imihindagurike y’ibihe iterwa n’ingaruka yo kutabungabunga neza umutungo kamere. Iyo murebye ukuntu ibihe bimeze ,reba mu gihugu cyacu ,umubare w’amashyamba twari dufite waragabanutse, iyo urebye ubushobozi bw’Isi bwo kuduha ibikomoka ku buhinzi byose byaragabanutse.”

Charles Karangwa akomeza avuga ko imihindagurikire y’ibihe ari umuntu ubigiramo uruhare, iyi nama ikaba igamije kurebera hamwe ikibazo cy’imihindagurikire ry’ibihe, n’ubury imiryango mpuzamahanga n’ibihugu muri rusange bateranyiriza hamwe kugira ngo iki kibazo gicyemuke.

Ati “Inama dutanga nuko ibikorwa byacu twese byagira uruhare mu kubungabunga umutungo kamere, niyo mpamvu tuvuga ko yaba umucuruzi, umunyapoliti, n’umuntu wese yakwibuka ko ibyo akora byose , inyungu ze zifite aho zihuriye n’uburyo abungabunga umutungo kamere uri hafi ye.”

Diane Ingabire umuyobozi w’ikigo Ecosystem Services Partnership (ESP) gikorera u Buholandi ari nacyo gitegura iyi nama ,yavuze ko intego z’iyi nama nk’abantu bayitegura ari kugira ngo hiyongere ubukangurambaga, abantu bakamenya akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ubunyabuzima.

Diane Ingabire ati “ Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu igamije ko abantu batandukanye bahurira hamwe bakaganira ku bibazo by’ibidukikije, abakoze ubushakashatsi bakerekana imibare ndetse n’ibibazo by’ugarije ibidukikije, kuburyo bagenda bunganira mu buryo ubukangurambaga bugamije kurengera ibidukikije yakwiyongera.”

Prof. Beth Kaplin Umuyobozi wa Rwanda Center of Excellence yavuze ko Ibidukikije ari mpano zitangaje zemerera abantu kubaho.

- Advertisement -

Ati “Ibidukikije birwanya isuri, ku bihingwa bifata ubutaka, bikarinda umwuzure, bigatanga umwuka mwiza, ubuzima bwiza bwo mu mutwe, amafaranga y’ubukerarugendo n’ibindi.”

Umunyambanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Patrick Karera yavuze ko Serivise y’ibidukikije ari ingenzi cyane ku isi dore ko hamaze kugaragara ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe no kwangirika kw’ubutaka, kandi biteganijwe ko ibintu bizagenda nabi.

Ati “ Gucunga neza no gusana urusobe rw’ibinyabuzima na serivisi z’ingenzi z’ibidukikije ni byo by’ingenzi kugira ngo duhangane n’izo mpinduka zikomeye z’ibidukikije zigira ingaruka ku mibereho ya miliyoni y’abantu.”

Patrick Karera yakomeje avuga ko iyi nama ari umwanya wo kuzamura ubufatanye hagati y’inararibonye n’abafata ibyemezo baturutse muri Afurika ndetse no kw’Isi yose kugirango basangire ubumenyi n’ibikorwa byiza bijyanye n’akamaro k’ibidukikije.

Charles Karangwa umuyobozi muri IUCN ushinzwe ibijyanye n’umutungo kamere muri Africa akaba anahagarariye IUCN muri Kenya Nairobi yavuze ko ubukungu bw’Isi bwagabanutse bitewe n’imihindagurike ry’ibihe.
Diane Ingabire umuyobozi w’ikigo Ecosystem Services Partnership (ESP) ari nacyo gitegura iyi nama
Prof. Beth Kaplin umuyobozi wa Rwanda Center of Excellence yavuze ko Ibidukikije n’impano zitangaje zemerera abantu kubaho.
Umunyambanga uhoraho muri minisiteri y’ibidukikije Patrick Karera yavuze ko Serivise y’ibidukikije ari ingenzi cyane ku isi

 

DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW