Iposita yagaragajwe nk’umuyoboro wanyujijwemo inyandiko zihembera urwango

Kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku cyicaro cy’Iposita mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yasabye abanyarwanda kurwanya abakomeje gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi n’abahembera ingengabitekerezo yayo.

Minisitiri Ingabire Paula hamwe Umuyobozi Mukuru w’Iposita Kayitare Célestin bacana urumuri rw’icyizere

Mu buhamya bwatanzwe ubwo hibukwaka abari abakozi b’ikigo cy’Iposita 26. Kayirangwa Josee umukozi mu kigo cy’Iposita yavuze abahoze ari abayobozi b’iposita bagize uruhare mu gutegura jenoside kandi bakanabikorera mu iposita.

Yavuze ko hari inama nyinshi zakorerwaga mu ibiro by’iposita ziyobowe na Munyandekwe Anastase ndete n’uwitwaga Sebucecero Athanase.

Kayirangwa yavuze ko inkuru nyinshi zasohokaga mu kinyamakuru Kangura zategurirwaga mu biro by’iposita.

Ati “ Murumva ko iposita n’abayobozi bayo bagize uruhare runini mu bihe bibi byabayeho kiriya gihe.”

Kayirangwa Josee yakomeje avuga ko Abatutsi bakoreraga iposita bari babayeho mu buzima bwo gutotezwa.

Ati “Amateka yabo tuzahora tuyasubiramo kuko n’amateka njyewe nibaza ko yakagombye kwandikwa kugira ngo abana bacu , abuzukuru n’abuzukuruza bazahore bayasoma bakuremo amasomo kuburyo iki cyago kitazongera kugaruka.”

Bizimana Christian wari uhagarariye IBUKA muri uyu muhango, yagarutse ku mateka mabi yaranze Igihugu yagejeje  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, akomoza ku yaranze  MINITRANSCO (Minisiteri yari ishinzwe Ubwikorezi n’Itumanaho) Iposita yabarizwagamo, avuga ko  harimo ivangura no guheza Abatutsi mu mirimo.

Ati “Mu nyandiko nahoze ndeba zigeze gutangwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta mu 1990, zigaragaza ko mu bakozi b’iyo Minisiteri bari 520 muri bo Abatutsi bari 90, na ho 430 bari Abahutu.”

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko agace Iposita iherereyemo hafi ya Kiliziya ya Saint Paul na Sainte Famille gafite amateka yihariye muri Jenoside yakorewe Abatutsi,  abakozi b’Iposita  bakwiye kumenya.

Minisitiri Paula Ingabire wari witabiriye umuhango wo Kwibuka abahoze ari abakozi b’iposita yavuze ko bitoroshye mu gihe nk’iki cyo kwibuka abazize Jenoside byumwihariko abahoze ari abakozi b’iposita.

Ati “Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu, atagomba kwibagirana betewe n’uburyo yateguwe, ikigishwa , bigashyirwa mu bikorwa bigasenya igihugu kugeza aho u Rwanda rwasigaye rusa nkaho rutakiri igihugu, haramatongo gusa.”

Akomeza agira ati “Abishwe bari abanyarwnda kandi zari imbaraga z’igihugu kandi nabo twibuka uyumunsi bari abakozi bagenzi banyu kuburyo icyuho basize cyahise kigaragara.”

Minisitiri Ingabire Paula avuga ko buri munyarwanda agomba kuzirikana amateka mabi yaranze igihugu, akibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi bakirinda guheranwa n’agahinda ahubwo bakarushaho guharanira kwiteza imbere biyubaka kandi basigasira ibyagezweho.

Ati” N’inshingano rero ya buri wese kurwanya abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse nabakomeje guhembera ingengabitekerezo yayo. Tubarwanye kandi urubyiruko turwigishe amateka y’ukuri tunarusaba gukomeza kwirinda abashaka kuruyobya.”

Itangazamakuru naryo ryatunzwe urutoki ko ryagize uruhare mu gukangurira abantu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Kayirangwa Josee atanga ubuhamya

Minisitiri Paula Ingabire ageza ijambo ku bari bitabiriye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994

DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW