Itangishaka Claudine na Kalimba Alice bagiye gukina muri Maroc

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ntabwo ari kenshi shampiyona y’icyiciro cya Mbere y’Abagore mu Rwanda, itanga abakinnyi bayisohokamo bajya gukina hanze y’Igihugu. Gusa amakuru meza kuri iyi shampiyona no ku Gihugu muri rusange, ni uko amakipe akomeye yatangiye guhanga ijisho muri aba bakobwa b’i Rwanda.

Itangishaka Claudine usanzwe abanzamo mu Amavubi y
Itangishaka Claudine usanzwe abanzamo mu Amavubi y’abagore [SheAmavubi] agiye kujya gukina muri shampiyona ikomeye
Abakinnyi bagezweho, ni Kalimba Alice ukina hagati mu kibuga na Itangishaka Claudine ukina mu izamu, babengutswe na Association Najah Souss Women Football Club yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Maroc.

Aba bakinnyi uko ari babiri, bamaze no kohererezwa imbanziriza masezerano [Pre-contrat] ngo bacishemo amaso bazagende bagiye gusinya gusa. Iyi kipe yanamaze kuboherereza ubutumire bwo kubafasha kubona uburenganzira bwo kwinjira muri Maroc [Visa].

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ibikubiye muri aya masezerano byose biri hejuru y’ibyo bahabwaga mu makipe bakiniraga. Ku mukinnyi ukinira ikipe y’Igihugu, ahembwa amafaranga atari munsi y’Amadolari 500 [500$] ku kwezi, mu gihe agahimbazamusyi ku mukino ikipe yatsinze kangana n’Amayero 300 [300£].

Uretse aba bakinnyi, undi iyi kipe yabengutse ndetse yanoherereje ubutumire, ni Tembeeni Zuena Azizi ukomoka muri Tanzania.

Kalimba aheruka muri Scandinavia Women Football Club, yagiyemo avuye muri AS Kigali Women Football. Itangishaka we yaherukaga muri OCL City yo muri DRC nyuma yo gukinira Scandinavia WFC, AS Kigali WFC na Fatima WFC.

Aba baraza biyongera kuri myugariro Clèmentine uri kubarizwa mu Bufaransa, nyuma yo kuva mu Rwanda agaca muri Kenya.

Kalimba Alice [16] akinira Amavubi y’abagore [SheAmavubi]
Ubutumire bwa Kalimba Alice
Ubutumire bwa Itangishaka Claudine
Ubutumite bwa Tembeeni Zuena ukomoka muri Tanzania

UMUSEKE.RW