Ubwo yatangizaga imurikabikorwa n’imurikagurisha Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère nyuma yuko COVID 19 igenda icisha makeya, ubuzima mu baturage bumaze kugaruka.
Igikorwa cy’imurikagurisha cyaherukaga mu mwaka wa 2019, bitewe n’ubukana bw’icyorezo cya COVID 19 cyari kimaze gufata intera itoroshye irimo na gahunda ya Guma mu rugo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yahamagariye abaturage kwitabira iri murikagurisha kuko ibiciro by’iibicuruzwa biririmo biri hasi ugereranyije n’ibiri hanze ku isoko.
Yagize ati ”Mu minsi 5 imurikagurisha rizamara twifuza ko abaturage bahabwa serivisi nziza zirimo no kugura ku biciro byiza.”
Yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID 19 kigihari abaturage bagomba gukomeza kubahiriza ingamba zo kucyirinda ariko bakitabira serivisi zitandukanye zirimo kuhatangirwa.
Bizimungu Pascal umwe mu bitabiriye iri murikagurisha, avuga ko nta mafaranga ahagije abaturage bafite yo guhaha, kuko benshi mu bari bayatunze bayakoresheje muri gahunda ya Guma mu rugo.
Ati ”Imurikagurisha risanze tudafite amafaranga cyakora abejeje imyaka barayabona.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi Munyankumburwa Jean Marie avuga ko amahirwe abatuye Kamonyi bafite ari uko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda no mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko, ari byinshi ibi bigatuma kugabanya ibiciro byoroha.
Ati ”Ba nyiringanda nibo bazanye ibicuruzwa byabo kugabanya ibiciro nibyo bireshya abakiliya.”
- Advertisement -
Akomeza agira ati ”Icyo tugamije ni ukumenyekanisha ibyo dukora umusaruro twiteze uzaba ushimishije.”
Abikorera 66 bo muri aka Karere nibo bitabiriye iri murikagurisha.
Mayor Dr Nahayo yavuze ko mu zindi serivisi zizatangirwa muri iri imurikagurisha harimo guha abaturage ibyangombwa by’ubutaka no kuboneza urubyaro.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi