Kamonyi: Mu imurikagurisha hari abikorera bashimiwe gutanga serivisi nziza

Ubwo hasozwaga imurikabikorwa n’imurikagurisha, Ubuyobozi  bw’Akarere ka Kamonyi bwashimiye abikorera bubagenera igikombe kubera serivisi nziza bahaye abitabiriye imurikagurisha.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel aha igikombe umwe mu bikorera

Iri murikabikorwa n’imurikagurisha  ryari rimaze iminsi 5 ku myaka ibiri ryari ryarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu itangizwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere  ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère  yasabye abaturage kuryitabira ari benshi bakagura ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ku giciro cyiza.

Mu isoza ry’iri murikagurisha,  Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi  Niyongira Uzziel avuga ko  umuhigo  bari biteze muri iki gikorwa abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere  ry’Akarere n’abagize urugaga rw’abikorera  bawesheje ku rugero rushimishije.

Ati: “Ibyo mukora mugomba kubikuba inshuro  nyinshi  kuko aribyo bizatuma Akarere gatera imbere.”

Yabibukije  gutanga serivisi nziza kandi bakarangwa no guhanga udushya kuko nibyo bituma buri wese mubyo akora yunguka kurushaho.

Perezida  w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Kamonyi Munyankumburwa Jean Marie  yabwiye UMUSEKE ko  hari bamwe mu bikorera bazanye ibicuruzwa byabo babigurisha ku giciro gito, birarangira batumiza ibindi  byari byasigaye mu maduka.

Yagize ati: “Benshi mu bahembwe ni abafite ibicuruzwa  bikorerwa mu Rwanda, imurikagurisha  rishoje ritanze umusaruro.”

Munyankumburwa yavuze ko usibye kampani zicuruza ibiribwa, ibinyobwa hari n’abamuritse umutungo kamere ukunze kuboneka  muri aka Karere, yagize ati: “Hari abazanye amabuye y’urugarika n’umucanga wa Kayumbu uyu mutungo kamere niwo benshi bakunda kugura.”

- Advertisement -

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.