Karongi: Umukobwa yishe ateye icyuma umwarimu “bapfa ibihumbi 18 Frw”

Mu Mudugudu Nyabiranga mu Kagari Muhororo mu Murenge wa Murambi ho mu Karere ka Karongi umukobwa witwa Muhayimana Annonciata arakekwaho kwica ateye icyuma umwarimu bapfa amafaranga ibihumbi 18 Frw.

Ibiro by’Akarere ka Karongi

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kamena 2022 ubwo uyu mwarimu witwa Twagirayesu Jean Jafari wo kuri GS Nkoto yari agiye mu kiruhuko cya saa sita.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel yabwiye UMUSEKE intandaro y’urupfu rwa mwarimu Twagirayesu.

Yagize ati ” Intandaro yari umubare w’amafaranga yashakaga ko Nyakwigendera amugarurira ubwo yari amaze kugurira abanyeshuri amandazi ubwo bari mubiruhuko. Yashakaga ko amuha 18000 undi yumvise ko ari menshi kandi atayagejejejo amuha kuri MoMo 10,000.”

Ubwo izi ntonganya zabaga nibwo uyu mukobwa w’imyaka 25 yahise atera icyuma mu mutima nyakwigendera.

Muhayimana Annonciata yavugaga ko afitiwe na Twagirayesu ideni ry’ibihumbi 18 Frw mu gihe mwarimu yemeraga ibihumbi 10 Frw.

Gitifu Uwimana avuga ko basabye abaturage kwirinda amakimbirane ko igihe abaye bakwegera ubuyobozi.

Ati “Turakomeza gukangurira abaturage kwirinda kwihanira niba hari amakimbirane abaye bayashyikirize ubuyobozi bubafashe kubunga.”

Yasabye kandi abaturage kugendera kure gukoresha intwaro gakondo mu ntonganya no kwirinda kwihanira.

- Advertisement -

Muhayimana Annonciata afite umwana akaba yaraje mu Murenge wa Murambi atwite, iwabo ni mu Kagari ka Biguhu mu Murenge wa Ruganda.

Kuri ubu Muhayimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashari mu gihe iperereza rikomeje kuri iki cyaha cy’ubwicanyi akekwaho.

Nyakwigendera mwarimu Twagirayesu Jean Jafari apfuye afite imyaka 63 yari yubatse akaba asize umugore n’abana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW