Kayonza: Barashyira mu majwi ubuyobozi kwigira ntibindeba ku bujura bw’amatungo   

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibiro by'Akarere ka Kayonza

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mukarange,Akagari ka Nyagatovu mu Mudugudu wa Gatagara mu Karere ka Kayonza, bavuze ko ubuyobozi ntacyo bukora ngo ubujura bwibasiye amatungo by’umwihariko inka, buhagarare.

Ibiro by’Akarere ka Kayonza

Ibi aba baturage babitangaje mu gihe ku munsi w’ejo tariki ya 18 Kamena 2022,  muri uyu Mudugudu, hibwe  inka eshatu ariko zikaza gufatirwa mu Karere ka Rwamagana nk’uko abaganiriye n’UMUSEKE babitangaje.

Aba baturage bavuze ko mu bihe bitandukanye bagiye bibwa amatungo magufi arimo ingurube ariko kuri ubu  inka  ari zo zirikwibwa cyane.

Harerimana Samuel, afite inka ye yibwe ndetse ikaza kuburirwa irengero, mu gahinda kenshi yabwiye umunyamakuru ko  ubwo kuwa 8 Kamena 2022, yari yagiye kureba umupira uhuza uRwanda na Senegal, mu mikino yo gushaka igikombe cya Afurika,yageze mu rugo agasanga yibwe inka .

Yagize ati “Mu bigaragara umuntu wanyibye yari yancunze, yari yandebye.Kuko nari nagiye hafi y’aho nororera. Naratashye ngera mu rugo, ariko mu gitondo ngiye kwinikiza nsanga inka yagiye.Narashakishije bishoboka, nshakisha ahantu hose. Urumva umuntu kugira ngo agutware hafi miliyoni aba yakurangije, kongera kubona igishoro ni ikintu kiba kitoroshye.”

Yakomeje ati “Ese iyo inka iri hafi y’urugo kandi hari abanyerondo, inka  batwaye yari hafi y’umuhanda kandi hari irondo, niba bazuriza utudege tutagira abapiloti, niba bazitwara gute ,ntabwo mbizi.Mu Karere ka Kayonza  ubujura bw’inka  burakabije. Duhemba irondo ry’umwuga, ariko tukumva ngo inka bazitwaye.”

Uyu muturage yavuze ko inka ye yibwe yamuhaga umukamo uhagije kuko yakamwaga litiro 20 (20L) z’amata ku munsi, bityo ko bamushyize mu gihombo.

Undi nawe wo muri uyu Murenge , aganira n’UMUSEKE yavuze ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera bityo ko ubuyobozi bwagira icyo bukora, ibikorwa by’ubujura bwibasiye amatungo bigahagarara.

Yagize ati “Amatungo ari kwibwa, umuntu ntamenye aho yarengeye.Noneho tugashaka n’amakuru, tukayoberwa uko bigenze.Kandi bibaye igihe kinini , bahereye mu ngurube, bazivamo bajya mu nka , bamaze kwiba izirenga esheshatu.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Abanyerondo akazi kabo ntabwo kagaragara kuko kabaye kagaragara hajya hafatwa abantu cyangwa zigateshwa ariko bikagaragara ko bari gukora, kandi dutanga amafaranga buri kwezi y’umutekano ariko ni uwa baringa, ntiwamenya ibyo ari byo.Nta muntu wabivugaho , [avuga abayobozi] abo bose baricecekeye,iki kibazo cyaraturenze.”

Uyu muturage avuga ko hari ubwo amatungo yibwa akajya kubagirwa mu ishyamba ariko hakaba n’andi aburirwa irengero, agasaba ko iki kibazo cyakemuka.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Harerimana Jean Damascene, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo cy’ubujura kitari kizwi ariko kuko abaturage bakigaragaje, hagiye gukazwa amarondo ndetse ababigaragayemo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Mu gihe byaba bihari nk’uko n’ubundi biri mu nshingano ku bufatanye n’abaturage gucunga no kurara amarondo kugira ngo uwo byagaragaraho ndetse n’uwagerageza kubikora afatwe.”

Yakomeje ati “Turafatanya n’abaturage kugira ngo iryo rondo rikore uko rigomba gukora niba hari ahantu hari icyuho turaganira n’abaturage mu nama turebe, hanyuma dufatanye n’izindi nzego bireba kugira ngo abo bantu bafatwe, bashyikiriwe inzego zibishinzwe.”

Abaturage barasba ko ubuyobozi bwakemura iki kibazo ndetse bagasaba inzego z’umutekano mu Mudugudu “Abanyerondo” gukora kinyamwuga kugira ngo bahagarike ubujura bukorwa.

TUYISHIMIRE RYMOND / UMUSEKE.RW