Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi irashya irakongoka

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Iyi modoka yafashwe n'inkongi y'umuriro aho yari iparitse

Imodoka ifite ibirango bya RAD 500 U yafashwe n’inkongi y’umuriro aho yari iparitse mu Murenge wa Remera irashya irakongoka.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro aho yari iparitse

Iyi mpanuka yabereye i Remera imbere y’amarembo ya Petit Stade ahazwi nko mu Migina ahagana saa 11h00  kuri uyu bbere tariki ya 06 Kamena 2022 ubwo imodoka yari iparitse ifatwa n’inkongi y’umuriro.

Ababonye iyi modoka itangira gushya bavuga ko “Babonye umwotsi utangiye kuzamuka mu modoka niko gufatwa n’inkongi y’umuriro”

Polisi Ishami rishinzwe kuzimya inkongi yahageze iyi modoka yatangiye gushya bagerageza kuyizimya.

Nyiri iyi modoka witwa Muhamed ubwo yafatwaga n’umuriro yaje asanga “Iri kugurumana” avuga ko nawe atazi icyabiteye.

Uyu mugabo avuga ko iyi mpanuka yamutunguye ariko imodoka ye ikaba yari ifite ubwishingizi.

UMUSEKE twahamagaye Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda telefone ntiyabasha gucamo ngo tumubaze icyateye iyi nkongi,…..

- Advertisement -

DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW