Kiyovu Sports yasinyishije ba rutahizamu babiri mpuzamahanga

N’ubwo habura imikino ibiri ngo shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda ishyirweho akadomo, amakipe akomeje kurambagiza abakinnyi azakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Shiboub yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri

Kiyovu Sports ku ikubitiro, yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakina mu gice cy’ubusatirizi, amasezerano y’imyaka ibiri.

Aba bakinnyi bombi bakomoka muri Sudan, ni Jonh Mano na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdel-Rahman.

Bombi basinye amasezerano y’imyaka ibiri, bitezweho kuzafasha iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, cyane ko ishobora gutakaza Emmanuel Arnold Okwi ukina mu busatirizi.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko kugura aba bakinnyi bisobanuye ko ikipe yatangiye gutekereza ku mwaka utaha w’imikino.

Mvukiyehe kandi, yavuze ko Kiyovu Sports ari ikipe nkuru ikwiye gutunga n’abakinnyi beza mu Akarere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati.

Ati “Turabizi ko ari abakinnyi beza. Twarabakurikiranye. Twizeye ko bazadufasha mu gice cy’ubusatirizi. Tunizeye ko ibiganiro bizagenda neza hagati yacu na Okwi.”

Yongeyeho ati “Kiyovu Sports ni ikipe ikomeye kandi igomba gutunga abakinnyi bakomeye. Twizeye ko bazadufasha kandi nibanagenda bazadusigira byinshi.”

Uyu muyobozi yongeye kwibutsa abakunzi ba Kiyovu Sports ko igikombe cya shampiyona kitaragenda, ko ikipe izahangana kugeza ku mukino wa nyuma.

- Advertisement -

Ati “Turacyafite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona kandi turabona bishoboka. Icyizere cyo ni cyinshi kuko uwo duhanganiye igikombe afite imikino ikomeye kurusha twe.”

Rutahizamu Mano, yavuze ko yishimiye gusinyira ikipe nka Kiyovu Sports kandi yiteguye kuzaha ibyishimo abakunzi bayo.

Ati “Nishimiye ko ndi umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports. Ndifuza gutsinda ndi kumwe na yo kuko ndi umwe mu kipe ubu.”

Yongeyeho ati “Kuri njye ni byiza gukina mu Rwanda. Narimfite andi makipe anyifuza ariko nari nyeneye no kuza mu Rwanda kuhereba.”

Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdel-Rahman, yakiniye amakipe arimo Al-Merrikh y’iwabo muri Sudan, JS Kairouan, Al-Hilal, Simba SC, SC Constantine na AS Soliman aje avuyemo.

Ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 61, mu igihe irushanwa amanota abiri na APR FC iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 63. Harabura imikino ibiri ngo shampiyona ibone nyirayo.

Iyi kipe yo ku Mumena izakina na Éspoir FC ku munsi wa 29 wa shampiyona, izasoreze kuri Marines FC i Kigali. Ikipe y’Ingabo yo izakina na AS Kigali ku munsi wa 29 wa shampiyona, izasoreze kuri Police FC.

Sharaf Eldin Shiboub na Jonh Mano bari baherekejwe n’ushinzwe kubashakira akazi (wambaye ishati y’umweru)
Jonh Mano w’imyaka 20 yizeye kuzafasha Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW.