Kiyovu yaguye munsi y’urugo, Police FC ikomeza kuba ya yindi

Imikino ine y’umunsi wa 30 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yakinwe kuri uyu wa Kane.

Abafana bashimiwe bibutswa ko ntacyo bimye ikipe yabo

Iyi mikino yose yari ihanzwe amaso kuko yari ifite igisobanuro. Amakipe abiri [Kiyovu, APR] yari ahanganiye igikombe cya shampiyona, mu gihe andi abiri [Étoile de l’Est, Rutsiro FC] yagombaga kwishakamo iherekeza Gicumbi FC mu cyiciro cya Kabiri.

Kiyovu Sports yari yakiriye Marines FC kuri Stade ya Muhanga, cyane ko kuri Stade ya Kigali ho hari habereye imikino ibiri.

Umukino wa Kiyovu Sports n’uwa Marines FC wagombaga gutangirira rimwe n’uwahuzaga Police FC na APR FC. Iyi mikino yombi byari biteganyijwe ko utangira Saa Cyenda ariko yatangiye Saa Cyenda n’iminota 22.

Umukino watangiye Marines FC ikora amakosa menshi, cyane ko yirindaga gutsindwa igitego hakiri kare.

Kiyovu Sports yatangiye ihusha ibitego, cyane ko mu gihe yari ikeneye intsinzi igategereza ibiva mu mukino wahuzaga Police FC na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu minota 45 y’igice cya Mbere, Marines FC yabonye amakarita abiri y’umuhondo bitewe n’amakosa menshi ubwagarizi bwakoraga.

N’ubwo Kiyovu yasatiraga, Marines FC yari ihagaze neza mu bwugarizi bwayo, bituma iminota 45 irangira nta kipe ibonye igitego mu izamu ry’indi.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Kiyovu Sports yahise ikora impinduka, ikuramo Mugenzi Cédric wasimbuwe na Mugenzi Bienvenue wasabwaga gufasha ubusatirizi bwa Okwi na Muhozi Fred.

- Advertisement -

Izi mpinduka zatumye Kiyovu Sports ibona igitego ku munota wa 47 cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira yari ahawe na Benedata Janvier.

Iki gitego cya Kiyovu, cyahise cyongerera imbaraga abakinnyi kuko bagombaga gutegereza ibyari biri kubera i Kigali.

Kiyovu ikibona igitego, na APR FC yahise ikibona ku munota wa 51 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bakomeje gukina basatira batitaye ku bindi, binayihesha igitego cya Kabiri ku munota wa 84 cyatsinzwe na Emmanuel Arnold Okwi ku mupira yari ahawe na Dusingizimana Gilbert.

I Nyamirambo na ho, APR FC yahise ibona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 90. Ibi byasobanuraga ko igikombe cya shampiyona cyegukanywe na APR FC yagitwaye irusha inota rimwe Kiyovu.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis, yavuze ko kuba iyi kipe ibuze igikombe cya shampiyona hari ibindi byinshi biri inyuma y’umupira yazize.

Ati “Tubuze igikombe ariko turishimira ibyo twakoze. Twatanze byose twari dufite. Twarakoze cyane, ariko namwe muzi ibindi biba mu mupira wacu bitandukanye nawo. Hari byinshi bitari umupira twazize.”

Mu yindi mikino, ikipe ya Étoile de l’Est yasanze Gicumbi FC mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0, Rutsiro FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0.

Abafana ba Kiyovu Sports bashimiye cyane abakinnyi, basaba umutoza Haringingo Francis ko yakongera amasezerano muri iyi kipe.

APR FC yegukanye igikombe cya 20 mu myaka 28 imaze ishinzwe.

Amarira yari menshi ku bakinnyi ba Kiyovu
Abafana bati mwarakoze basore, ntacyo mwatwimye
Abafana bagaragarije umutoza ko bamushimira cyane

UMUSEKE.RW