Komisiyo y’abasifuzi muri Ferwafa iravugwamo ibikorwa by’umwijima

Umupira w’amaguru mu Rwanda, ukomeje kuvugwamo ibinyuranyije n’amatageko ndetse bamwe ntibatinya kubyita umwanda.

Muri Komisiyo y’abasifuzi muri Ferwafa ntabwo bimeze neza

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru w’u Rwanda, ntibatinya kuvuga ko ukomeje kubana ahabi, bakababivuga bagendeye ku byo babonesha amaso n’ibindi byinshi bitagaragara kuko bikorerwa mu bwihisho.

UMUSEKE waganiriye n’umwe mu basifuzi ndetse n’umwe mu ba Komiseri babarizwa muri Komisiyo y’abasifuzi muri Ferwafa, ariko batashatse ko amazina ya bo ajya hanze, bahamya ko muri iyi Komisiyo hakorerwamo ibikorwa by’umwijima.

Umwe ati “Njye narumiwe kuko aho natangiriye gusifura kugeza mbihagaritse sinigeze mbona nk’ibyo mbona muri iyi Komisiyo yacu. Ntabwo Komisiyo yigenga nk’uko bivugwa.”

Yakomeje ati “Ushinzwe gushyiraho abasifuzi bayobora imikino, akora urutonde (Désignation), akaruha uyobora Komisiyo, nawe akarujyana mu zindi nzego za Ferwafa bakajonjora bamwe bakabakuraho, bagashyiraho abo ikipe zifuza.”

Uyu mukomiseri yakomeje avuga ko hari amakipe yitwa ko ari makuru, agira uruhare mu basifuzi baba bari busifure imikino yayo.

Ati “Hari n’igihe rwose mu ikipe runaka bahamagara bakavuga bati duhe aba basifuzi […] kandi bigakorwa. Nonese ubwo urumva Komisiyo yacu itarimo ibisa n’amanyanga?”

Ibi bishimangirwa n’umusifuzi wahaye ikiganiro kirambuye UMUSEKE, kuko nawe ahamya ko muri bagenzi be hari abajya gusifura bategetswe uko umukino ugomba kugenda.

Nyuma yo kumva ubu buhamya,  UMUSEKE wifuje kuvugana na Rurangirwa Aaron uyobora Komisiyo y’abasifuzi muri Ferwafa, ariko ntabwo yitabye telefone ye igendanwa.

- Advertisement -

Si ubwa Mbere iyi Komisiyo ivuzwemo ibisa n’amanyanga, kuko ubwo yayoborwaga na Gasingwa Michel, hakunze kumvikanamo ibisa n’ibikorwa by’umwijima kugera naho yegura kuri uyu mwanya.

Muri Komisiyo y’abasifuzi muri Ferwafa, haravugwamo ibikorwa by’umwijima

UMUSEKE.RW