Kubungabunga ibidukikije ni bwo buryo bwiza bwo kugira ngo Isi isugire- Min. Dr. Mujawamariya

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ibidukikije kuko iyo bifashwe neza bifasha kugira ubuzima bwiza.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jean d’Arc asaba abaturarwanda kubungabunga ibidukikije

Buri mwaka tariki 05 Kamena Isi yose yizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, ugamije gukangurira abatuye Isi ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka 2022 iragira iti “Only One Earth” mu Kinyarwanda bisobanuye ngo “Dufite isi imwe rukumbi. Tuyibungabunge”.

Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko Iyi nsanganyamatsiko irimo ubutumwa bukangurira buri wese by’umwihariko buri muturarwanda kubana n’ibidukikije mu buryo burambye bakirinda ibikorwa byangiza isi rukumbi batuyemo.

Ati “ Muri uyu mwaka, turizihiza uyu munsi twizihiza n’isabukuru y’imyaka 50, Umuryango w’Abibumbye wita ku Bidukikije (UNEP) umaze ushinzwe. Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko Isi ariyo ngobyi iduhetse yonyine, bityo rero dufitanye isano ikomeye nayo.”

Muri iy’Isi dutuye, ni ho honyine dukura umutungo kamere udufasha kubaho mu buzima bwacu bwa buri munsi. Aha twavuga amazi, ubutaka, isanzure, umwuka duhumeka, amashyamba, urusobe rw’ ibinyabuzima n’ ibindi. Ibi bikatwereka ya sano ikomeye dufitanye n’ Isi, cyangwa se ibidukikije.”

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc akomeza avuga ko uyu mutungo kamere ufashwe neza, bizafasha kugira ubuzima bwiza, guhumeka umwuka mwiza, kugera ku bukungu burambye kandi bagasigira ababakomokaho Isi itagira bwandu.

Ati “ Birakwiye ko duha agaciro iryo sano! “

Mu Rwanda iyi nsanganyamatsiko “Dufite isi imwe rukumbi. Tuyibungabunge” ijyanye n’ icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye cyo kuba mu bihugu biteye imbere binyuze mu iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi riifite ubudahangarwa buhagije ku mihindagurikire y’ibihe.

Ijyanye kandi n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) na gahunda y’Igihugu y’imyaka irindwi y’impinduka zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu (NST1). Bityo mu gihe habaye gukomeza iyangirika ry’umutungo kamere n’urusobe rw’ibinyabuzima byagira ingaruka zikomeye mu kubuza igihugu kugera ku ntego z’iterambere ry’ubukungu Igihugu cyiyemeje.

- Advertisement -

Minisitiri Dr.Mujawamariya avuga ko Iyi nsanganyamatsiko isaba buri wese gufata icyemezo bakarinda isi rukumbi batuye kandi bagasubiranya ibyangijwe n’ibikorwa bya muntu.

Minisitiri Dr. Mujawamariya arashima uruhare rw’abanyarwanda n’abaturarwanda bakomeje kugaragaza mu kurengera ibidukikije mu rugamba rw’iterambere rirambye.

Ati “ Dukomereze aho, inzira iracyari ndende, duhitemo gukoresha umutungo kamere mu buryo burambye. Uruhare rwa buri wese rurakenewe. Kubungabunga ibidukikije ni bwo buryo bwiza bwo kugira ngo iyi si isugire. Tugire ijwi rimwe, dufatanyirize hamwe, twiteze imbere kandi dufata neza umutungo kamere, urusobe rw’ibinyabuzima n’ indiri zarwo.”

Mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwugarijwe n’ibikorwa bya muntu byangiza isi abantu batuye cyangwa ikoreshwa nabi ry’umutungo kamere.

Muri ibyo bikorwa harimo Gutema ibiti cyangwa amashyamba adakuze, Guhumanya ikirere, Ubucukuzi bukorwa mu kajagari no mu buryo butarambye, kudacunga amazi neza akaba yatwara ubutaka (isuri), Gukora ubuhinzi butita ku bidukikije, ikoreshwa ry’amashashi n’ibikoresho bya pulasitike n’ibindi byangiza ibidukikije bikwiriye kwirindwa.

DADDY SADIKI RUBANGURA / UMUSEKE.RW