Leta yahagaritse amashuri y’i Kigali mu gihe inama ya CHOGM izaba iri kuba

Minisiteri y’Uburezi yatagaje ko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali, azafungwa ubwo inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu Muryango w’ibihugu bivuga Icyongereza, CHOGM izaba ibera mu Rwanda.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amashuri azaba ahagaze mu gihe inama ya CHOGM izaba itangiye kubera kwirinda kbangamira ingendo z’abanyeshuri b’i Kigali

Ni inama biteganyijwe ko izatangira kuva ku wa 20 Kamena, 2022.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kamena, 2022, igira iti “Mu rwego rwo koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama ya CHOGM, no kutabangamira ingendo z’abanyeshuri biga bataha n’abarezi babo, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri n’ababyeyi ko Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafungwa kuva tariki ya 20 -26 Kamena, 2022.”

Itangazo rivuga Ibizamini bisoza Igihembwe cya gatatu ku banyeshuri bakurikiza integanyanyigisho  y’u Rwanda bizatangira ku wa 27 Kamena, 2022 mu gihugu hose.

Minisiteri y’Uburezi yavuze ko Ingengabihe irambuye izatangazwa na NESA.

Abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali biga bataha basabwe kuzasubiramo amasomo yabo mu rugo mu gihe abiga bacumbikirwa bazaguma mu bigo byabo.

Minisiteri y’Uburezi yabasabye gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza ya COVID-19.

 

CHOGM yahumuye…

- Advertisement -

Harabura iminsi irindwi gusa kugira ngo ibihugu 54 byo mu muryango wa Commonwealth biteranire i Kigali.

Kugeza ubu hirya no hino mu Mujyi wa Kigali imihanda yarubatswe, ibikorwa remezo bitandukanye biravugururwa.

Byitezwe ko mu gihe cya vuba haza gutangazwa imihanda izakoreshwa mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’imodoka z’abajya muri iyi nama.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW