Ngororero: Imiryango isaga 200 yakuwe mu manegeka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko bumaze kuvana mu manegeka Imiryango 257 kugira ngo idahitanwa n’Ibiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye UMUSEKE ko bafashe ingamba zo gukura abatuye ahantu hashobora gushyira Ubuzima bwabo mu kaga, bamaze kumenya ko imvura izagwa ku rugero rudasanzwe igateza ibiza.

Nkusi avuga ko bakoze ibarura basanga hari Imiryango 257 igizwe n’abantu 1057 ubu bakaba bamaze kubashakira amacumbi Akarere kazakodesha.

Ati” Igikorwa cyo kwimura iyo miryango twagitangiye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi kuko twabonaga imvura irimo kwiyongera ku rugero rwo hejuru.”

Meya Nkusi avuga ko iyi mibare y’abamaze gukurwa mu manegeka, ishobora kwiyongera bitewe n’uburyo imvura igwa.

Ati“Abenshi mubo tumaze kwimura bari batuye mu ibanga ry’umusozi ubu twabakodeshereje mu mpinga y’Imisozi baratekanye.”

Uyu Muyobozi yavuze ko umubare w’abo bateganya kwimura ubaye mwinshi, bazabashyira ahantu hamwe bateguye(Evacuation site).

Ati ‘Kwimura indi miryango isigaye bizaterwa n’uko ingano y’imvura izaba igezeho.”

Avuga ko hari site ebyiri mu Murenge wa Gatumba mu Murenge wa Kageyo hakaba ahandi bateguye hazakira abakuwe mu manegeka, hakaba kandi n’indi site mu Murenge wa Kavumu.

- Advertisement -

Mu bindi Ubuyobozi bw’Akarere burimo gukora ari ubukangurambaga mu baturage bwo kubashishikariza kurwanya isuri no gushakira amazi inzira.

Mu mpera z’iki Cyumweru gishize nibwo abana babiri bavukana bo mu Murenge wa Ndaro bagwiriwe n’igikuta inkangu yari yamanukiyeho bahita bapfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngororero.