M23 yafunguye ku mugaragaro umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na RD Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma afungura ku mugaragaro umupaka wa Bunagana

Umutwe wa M23 nyuma y’igihe kingana n’icyumweru wigaruriye umupaka wa Bunagana yawufunguye ku mugaragaro, ubu urujya n’uruza rurakomeje hagati ya RD Congo na Uganda unyuze kuri uyu mupaka.

Umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma afungura ku mugaragaro umupaka wa Bunagana

Igikorwa cyo kongera gufungura uyu mupaka ku mugaragaro kuri uyu wa 20 Kamena 2022 cyayobowe n’Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro uyu mupaka, Majoro Willy Ngoma yari kuri uyu mupaka abaturage barimo bambuka nk’ibisanzwe batishisha abasirikare ba M23.

Ibi bishimangirwa n’uko ibice bifitwe na M23 byose izi nyeshyamba zibanye neza n’abaturage, nta muturage urigera atangaza ko yahohotewe n’abasirikare b’uyu mutwe.

Umutwe wa M23 uvuga ko abaturage b’impunzi muri Uganda bahisemo gusubira mu ngo zabo nyuma y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wabo n’inzego zishinzwe umutekano za M23.

Umutwe wa M23 uti “Turabifuriza gusubira murugo amahoro.”

Abenshi mu banyuze kuri uyu mupaka mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena barimo abaturage baturukaga i Bugande bahungutse bagarutse mu byabo mu bice birinzwe na M23.

Majoro Willy Ngoma mu mashusho yashyize hanze avuga ko uyu mupaka ugiye kongera gukora neza nk’ibisanzwe kandi babanye neza n’abaturage.

Amakuru aturuka muri Rutshuru avuga ko ingabo za FARDC kuri iki cyumweru zagerageje kugaba igitero kuri M23 mu gace ka Bweza, iyi mirwano yamaze iminota 30 M23 yokeje urufaya rw’amasasu ingabo za Leta zirahunga.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW