Marines yashinje ubugambanyi Hakizimana Félicien wasinyiye Kiyovu Sports

Nyuma y’isozwa rya shampiyona, amakipe akomeje kurambagiza abakinnyi azagura bakaza kongera imbaraga mu bice bitandukanye bigize ikipe. Ikipe ya Kiyovu Sports, yageze ku isoko mbere ndetse hari na bamwe bivugwa ko iyi kipe yamaze gusinyisha barimo myugariro w’ibumoso, Hakizimana Félicien wasoje amasezerano ye muri Marines FC.

Hakizimana Félicien yashinjwe kugambanira Marines FC

Kuri uyu myugariro, ikipe ya Marines FC yamushinje ubugambanyi ku mukino usoza shampiyona iheruka gutsindwamo na Kiyovu Sports ibitego 2-0.

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa yandikiwe ubuyobozi bw’ikipe y’Intare FC yari yatije uyu mukinnyi muri Marines FC, uyu myugariro bivugwa ko atabaniye ikipe ye mu isozwa rya shampiyona.

Marines FC ivuga ko Hakizimana yagaragaweho n’imyitwarire mibi ku mukino wa Kiyovu Sports.

Bagize bati “Tubandikiye tubashimira imikoranire myiza dusanganywe hagati y’ikipe yanyu mubereye umuyobozi na Marines FC, tunabashimira uburyo mudufasha kugera ku ntego zacu zo kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda mu mupira w’amaguru.”

Bakomeje bagira bati “Mu rwego rw’imikoranire myiza iranga amakipe yombi, mudutiza abakinnyi natwe tugakomeza kuzamura urwego rw’imikinire. Ni muri urwo rwego tugira ngo tubasubize umukinnyi mwari mwadutije ari we Hakizimana Félicien, nyuma y’uko tutishimiye imyitwarire ye mu isozwa rya shampiyona, cyane cyane ku mukino wayo wa nyuma wahuje Marines FC na Kiyovu Sports, bivugwa twanakinnye yaramze kuyisinyira.”

Muri iyi baruwa Marines FC yandikiye Intare FC, yongeyeho ko igihe uyu myugariro yari yaratijwe cyarangiye ariko uyu mukinnyi batandukanye nabi kuko yagambaniye ikipe.

Bakomeje bagira bati “Nk’uko musanzwe mubizi, iyo umwe mu bakinnyi mwadutije asoje igihe cy’intizanyo tubandikira tubasaba ko mwatwongerera amasezerano cyangwa tukamubasubiza, twagira ngo tubamenyeshe ko nyuma y’uko Hakizimana Félicien asoje igihe mwari mwamudutije tukabandikira tubasaba ko mwongera kumudutiza mukabitwemerera, ubu akaba nanone asoje igihe Marines FC yari yamutijwe.”

Bakomeje bati “Imwe mu nkingi zikomeye ikipe yacu igenderaho, ni ukwimana ikipe. We [Félicien] akaba yarabirenzeho akayigambanira. Twabamenyeshaga tutakimukeneye kubera ubwo bugambanyi yagaragaje ku mukino wa Kiyovu na Marines, byatuviriyemo no kuwutakaza. Bityo rero tutakwihanganira imyitwrire nk’iyo.”

- Advertisement -

N’ubwo uyu myugariro avugwa muri Kiyovu Sports ariko, ntacyo ubuyobozi bw’iyi kipe burabivugaho kuko n’umwaka w’imikino mu Rwanda utararangira. Bivugwa ko uyu mukinnyi yasinyiye Kiyovu amasezerano y’imyaka itatu.

Bamwe mu bakinnyi ba Marines FC bamaze gusinyira andi makipe
Marines FC yandikiye Intare FC isubiza umukinnyi yari yatijwe

UMUSEKE.RW