Muhanga: Abagabo 2 bagwiriwe n’ikirombe muri 2019 ntibaraboneka – Ubuyobozi bwatanze inama

Baranyeretse Oswald na mugenzi we Nsengiyumva Didas amakuru avuga ko bagwiriwe n’ikirombe  mu mwaka wa 2019, gusa kugeza uyu munsi ntabwo imirambo yabo iraboneka, ubuyobozi bwasabye benewabo kugana inkiko.

Baranyeretse Oswald na mugenzi we Nsengiyumva Didas amakuru avuga ko bagwiriwe n’ikirombe  mu mwaka wa 2019

Baranyeretse Oswald na Nsengiyumva  Didas  bari batuye mu Mudugudu  wa Kibaya, Akagari ka Kibyimba  mu Murenge  wa Kabacuzi, Ubuyobozi bw’Umurenge n’abagore babo babwiye UMUSEKE ko icyo gihe basanze inkweto zabo hejuru y’ikirombe bigaragara ko bashobora kuba bagwiriwe n’ikirombe.

Icyo gihe kandi Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwitabaje imashini kugira ngo zikureho ibitaka mu rwego rwo kubashakisha ariko birangira imirambo yabo ibuze kubera ko icyobo bikekwa ko baguyemo ari kirekire.

Usibye izo nkweto zari imusozi, nta kimenyetso kindi cyigeze kigaragaza ko abo bagabo bari mu kirombe cyangwa ahandi babonywe.

Niyigena Adeline  umugore wa Nsengiyumva Didas  avuga ko ahora yikanga ko hari abazamubwira ko abo bagabo babonetse. Akavuga ko nta cyemezo bafite cy’uko bahari cyangwa bapfuye.

Ati: “Twaheze mu gihirahiro nta burenganzira dufite ku byemezo by’Umuryango kuko tutigeze tubabona ngo tubashyingure.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwagiriye inama abagore babo. Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko kuba aba bagabo 2  barabuze abo bashakanye bagomba kubiregera Urukiko kugira ngo  rutange icyemezo cy’uko bazimiye.

Kayitare avuga ko nta wundi Muyobozi wo ku rwego rw’ibanze ushobora kwemeza ko bitabye Imana usibye  Urukiko.

Ati: “Niba Imiryango y’abo bagabo iri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, ubwo Leta niyo izabatangira ikirego, gusa twabagira inama yo kwegera abakozi ba MAJ cyangwa abo mu ishami ry’Imiyoborere babafashe.”

- Advertisement -

Mayor yavuze ko ibi nibikorwa bizatuma abagore babo babasha kugira uburenganzira ku mitungo basigiwe,  cyangwa  baba bahisemo gushaka bakabona uburenganzira bemererwa n’itegeko.

Uyu Muyobozi avuga ko  hari undi muturage wo mu Murenge wa Nyarusange uherutse kugwirwa n’ikirombe akurwamo ariko nyuma y’Icyumweru kimwe yaje gupfa.

Kampani yitwa KOMINYA yavuze ko abo bagabo bikekwa ko bagwiriwe n’ikirombe, baba baragiye gucukura batabyemerewe kubera ko batari ku rutonde rw’abakozi bayo.

Cyakora Ubuyobozi  bw’Akagari ka Kibyimba  buvuga ko Imiryango yabo isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya 3 cy’Ubudehe.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.